ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Daniyeli 3
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Daniyeli 3:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Dn 3:1

     Umukono ni urugero rw’uburebure. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Yes 40:19; Ibk 17:29; 1Kor 8:4
  • +Est 1:1; Dan 2:48

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 72

Daniyeli 3:2

Impuzamirongo

  • +Dan 6:7
  • +Ezr 7:25; Ibk 16:20
  • +Ezr 6:16

Daniyeli 3:3

Impuzamirongo

  • +Est 8:9; Dan 6:1

Daniyeli 3:4

Impuzamirongo

  • +Dan 5:29
  • +Est 8:9; Dan 4:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 72-74

Daniyeli 3:5

Impuzamirongo

  • +Dan 3:10, 15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 193

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 72-74

Daniyeli 3:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:5; Mat 4:9
  • +Dan 4:19, 33
  • +Yer 29:22; Dan 3:11, 17, 26; Ibh 13:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    7/2023, p. 31

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 193

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 21-22

Daniyeli 3:7

Impuzamirongo

  • +Yer 51:7; Ibk 14:16

Daniyeli 3:8

Impuzamirongo

  • +Dan 3:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 74

Daniyeli 3:9

Impuzamirongo

  • +Neh 2:3; Dan 2:4; 5:10

Daniyeli 3:10

Impuzamirongo

  • +Yobu 21:12; Dan 3:5, 15

Daniyeli 3:11

Impuzamirongo

  • +Dan 3:6

Daniyeli 3:12

Impuzamirongo

  • +Dan 2:49
  • +Dan 3:18, 28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 74-75

Daniyeli 3:13

Impuzamirongo

  • +Img 29:22; Dan 2:12
  • +Dan 1:7

Daniyeli 3:14

Impuzamirongo

  • +Yes 46:1; Yer 50:2
  • +Dan 3:28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 75

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/1989, p. 12

Daniyeli 3:15

Impuzamirongo

  • +Dan 3:10
  • +Kuva 5:2; 2Ng 32:15; Yes 36:20; 37:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 75

Daniyeli 3:16

Impuzamirongo

  • +Luka 12:11; 21:14; Ibk 5:29

Daniyeli 3:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:37; 2Sm 22:26; Zb 27:1; Img 18:10; Yes 12:2; Dan 6:27; Mika 7:7; 2Kor 1:10

Daniyeli 3:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:5; Lew 19:4; Img 28:1; Ibk 5:29; Heb 11:34

Daniyeli 3:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/1989, p. 12

Daniyeli 3:20

Impuzamirongo

  • +2Sm 22:40; Yer 48:14
  • +Dan 3:15

Daniyeli 3:23

Impuzamirongo

  • +Zb 34:19

Daniyeli 3:24

Impuzamirongo

  • +Zb 66:12; 91:1; Yes 43:2

Daniyeli 3:25

Impuzamirongo

  • +Yobu 38:7; Zb 34:7

Daniyeli 3:26

Impuzamirongo

  • +Dan 6:20
  • +Int 14:18; Dan 2:47; 1Kor 8:5

Daniyeli 3:27

Impuzamirongo

  • +Dan 3:2
  • +Yes 43:2; Heb 11:34
  • +Mat 10:30; Luka 21:18; Ibk 27:34

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 79

Daniyeli 3:28

Impuzamirongo

  • +Dan 2:47; 4:34
  • +Zb 34:7; Heb 1:14
  • +1Ng 5:20; Zb 3:8; 22:4; 91:14; 2Kor 1:9; Heb 11:6
  • +Kuva 23:24; Ibh 12:11
  • +Dan 3:5, 15
  • +Kuva 20:5; Mat 4:10

Daniyeli 3:29

Impuzamirongo

  • +Dan 6:26
  • +Dan 2:5
  • +Ezr 6:11
  • +Gut 32:31; Dan 4:35; 6:27

Daniyeli 3:30

Impuzamirongo

  • +Zb 1:3; Dan 2:49; 3:12

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Dan. 3:1Yes 40:19; Ibk 17:29; 1Kor 8:4
Dan. 3:1Est 1:1; Dan 2:48
Dan. 3:2Dan 6:7
Dan. 3:2Ezr 7:25; Ibk 16:20
Dan. 3:2Ezr 6:16
Dan. 3:3Est 8:9; Dan 6:1
Dan. 3:4Dan 5:29
Dan. 3:4Est 8:9; Dan 4:1
Dan. 3:5Dan 3:10, 15
Dan. 3:6Kuva 20:5; Mat 4:9
Dan. 3:6Dan 4:19, 33
Dan. 3:6Yer 29:22; Dan 3:11, 17, 26; Ibh 13:15
Dan. 3:7Yer 51:7; Ibk 14:16
Dan. 3:8Dan 3:12
Dan. 3:9Neh 2:3; Dan 2:4; 5:10
Dan. 3:10Yobu 21:12; Dan 3:5, 15
Dan. 3:11Dan 3:6
Dan. 3:12Dan 2:49
Dan. 3:12Dan 3:18, 28
Dan. 3:13Img 29:22; Dan 2:12
Dan. 3:13Dan 1:7
Dan. 3:14Yes 46:1; Yer 50:2
Dan. 3:14Dan 3:28
Dan. 3:15Dan 3:10
Dan. 3:15Kuva 5:2; 2Ng 32:15; Yes 36:20; 37:23
Dan. 3:16Luka 12:11; 21:14; Ibk 5:29
Dan. 3:171Sm 17:37; 2Sm 22:26; Zb 27:1; Img 18:10; Yes 12:2; Dan 6:27; Mika 7:7; 2Kor 1:10
Dan. 3:18Kuva 20:5; Lew 19:4; Img 28:1; Ibk 5:29; Heb 11:34
Dan. 3:202Sm 22:40; Yer 48:14
Dan. 3:20Dan 3:15
Dan. 3:23Zb 34:19
Dan. 3:24Zb 66:12; 91:1; Yes 43:2
Dan. 3:25Yobu 38:7; Zb 34:7
Dan. 3:26Dan 6:20
Dan. 3:26Int 14:18; Dan 2:47; 1Kor 8:5
Dan. 3:27Dan 3:2
Dan. 3:27Yes 43:2; Heb 11:34
Dan. 3:27Mat 10:30; Luka 21:18; Ibk 27:34
Dan. 3:28Dan 2:47; 4:34
Dan. 3:28Zb 34:7; Heb 1:14
Dan. 3:281Ng 5:20; Zb 3:8; 22:4; 91:14; 2Kor 1:9; Heb 11:6
Dan. 3:28Kuva 23:24; Ibh 12:11
Dan. 3:28Dan 3:5, 15
Dan. 3:28Kuva 20:5; Mat 4:10
Dan. 3:29Dan 6:26
Dan. 3:29Dan 2:5
Dan. 3:29Ezr 6:11
Dan. 3:29Gut 32:31; Dan 4:35; 6:27
Dan. 3:30Zb 1:3; Dan 2:49; 3:12
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Daniyeli 3:1-30

Daniyeli

3 Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo+ cya zahabu gifite ubuhagarike bw’imikono* mirongo itandatu, n’ubugari bw’imikono itandatu, maze agihagarika mu kibaya cya Dura mu ntara ya Babuloni.+ 2 Nuko umwami Nebukadinezari atuma abantu bo gukoranya abatware, abakuru b’intara,+ ba guverineri, abajyanama, ababitsi, abacamanza, abashinzwe umutekano+ n’abayobozi bose bo mu ntara, ngo baze gutaha+ igishushanyo umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

3 Icyo gihe abatware,+ abakuru b’intara, ba guverineri, abajyanama, ababitsi, abacamanza, abashinzwe umutekano n’abayobozi bose bo mu ntara, bakoranira hamwe mu muhango wo gutaha igishushanyo umwami Nebukadinezari yari yakoze, maze bahagarara imbere y’icyo gishushanyo yari yahagaritse. 4 Nuko intumwa ishinzwe gutangaza amategeko y’ibwami+ irangurura ijwi igira iti “yemwe bantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose, nimwumve icyo mutegetswe:+ 5 nimwumva ijwi ry’ihembe n’umwironge n’inanga na nebelu n’ikondera n’ibikoresho by’umuzika by’ubwoko bwose,+ mwikubite hasi muramye igishushanyo cya zahabu umwami Nebukadinezari yahagaritse. 6 Umuntu wese utari bwikubite hasi ngo akiramye,+ arahita+ ajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.”+ 7 Kubera iyo mpamvu, abantu b’amoko yose+ n’amahanga yose n’indimi zose, bamaze kumva ijwi ry’ihembe n’umwironge n’inanga na nebelu n’ikondera n’ibikoresho by’umuzika by’ubwoko bwose, bahise bikubita hasi baramya igishushanyo cya zahabu umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

8 Uwo mwanya bamwe mu Bakaludaya baraza barega Abayahudi.+ 9 Babwira umwami Nebukadinezari bati “mwami, urakarama!+ 10 Mwami, wowe ubwawe wategetse ko umuntu wese uri bwumve ijwi ry’ihembe n’umwironge n’inanga na nebelu n’ikondera n’ibikoresho by’umuzika by’ubwoko bwose,+ yikubita hasi akaramya igishushanyo cya zahabu, 11 kandi ko umuntu wese utari bwikubite hasi ngo akiramye, ajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.+ 12 Ariko hari Abayahudi wagize abayobozi b’intara ya Babuloni,+ ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego; mwami abo bagabo ntibakwitayeho kandi ntibakorera imana zawe, habe no kuramya igishushanyo cya zahabu wahagaritse.”+

13 Uwo mwanya Nebukadinezari agira umujinya, azabiranywa n’uburakari+ maze ategeka ko bazana Shadaraki, Meshaki na Abedenego.+ Nuko bazana abo bagabo imbere y’umwami. 14 Nebukadinezari arababwira ati “niko Shadaraki, Meshaki na Abedenego, ni iby’ukuri ko mudakorera imana zanjye+ kandi ntimuramye igishushanyo cya zahabu nahagaritse?+ 15 None rero, ni byiza niba mwiteguye, ku buryo nimwumva ijwi ry’ihembe n’umwironge n’inanga na nebelu n’ikondera n’ibikoresho by’umuzika by’ubwoko bwose,+ muri bwikubite hasi mukaramya igishushanyo nakoze. Ariko nimutakiramya, murahita mujugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Kandi se ni iyihe mana ishobora kubakiza ikabakura mu maboko yanjye?”+

16 Nuko Shadaraki, Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “nyagasani Nebukadinezari, si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza kuri iyo ngingo.+ 17 Nibiba ngombwa ko tujugunywa mu itanura, Imana yacu dukorera ishobora kudukiza. Mwami, izadukiza idukure muri iryo tanura ry’umuriro ugurumana no mu maboko yawe.+ 18 Kandi niyo itadukiza, mwami umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye igishushanyo cya zahabu wahagaritse.”+

19 Nuko Nebukadinezari arakarira cyane Shadaraki, Meshaki na Abedenego, mu maso he harijima. Ategeka ko bacana itanura rikaka incuro ndwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka. 20 Abwira bamwe mu bagabo b’abanyambaraga+ bo mu ngabo ze ngo babohe Shadaraki, Meshaki na Abedenego kugira ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana.+

21 Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye imyitero yabo n’imyenda yabo n’ibitambaro bari bambaye mu mutwe n’indi myenda bari bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. 22 Ariko kubera ko itegeko ry’umwami ryari rikaze n’itanura rikaba ryarakaga birenze urugero, abo bagabo b’abanyambaraga bari bafashe Shadaraki, Meshaki na Abedenego ni bo bishwe n’ibirimi by’umuriro. 23 Naho ba bagabo bandi uko ari batatu ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry’umuriro ugurumana baboshye.+

24 Nuko umwami Nebukadinezari ashya ubwoba maze ahaguruka n’ingoga, abaza abatware bakuru bo mu bwami bwe ati “harya ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?”+ Basubiza umwami bati “ni byo mwami.” 25 Arababwira ati “dore ndabona abagabo bane bagendagenda mu muriro bataboshye, kandi nta cyo wabatwaye. Ariko ishusho y’uwa kane ni nk’iy’umwana w’imana.”+

26 Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w’itanura ry’umuriro ugurumana,+ aravuga ati “yewe Shadaraki, Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose+ mwe, nimusohoke muze hano!” Uwo mwanya Shadaraki, Meshaki na Abedenego bava mu muriro. 27 Nuko abatware, abakuru b’intara, ba guverineri n’abatware bakuru+ b’umwami bari bakoraniye aho barebye abo bagabo, babona nta cyo umuriro wabatwaye,+ nta n’agasatsi ko ku mutwe wabo+ kababutse, ndetse n’imyambaro yabo ntiyari yangiritse, kandi nta n’umuriro wabanukagaho.

28 Hanyuma Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego nisingizwe,+ yo yohereje umumarayika wayo+ agakiza abagaragu bayo bayiringiye+ bakemera guhara amagara yabo bakavuguruza ijambo ry’umwami, kuko batashakaga kugira indi mana iyo ari yo yose bakorera+ cyangwa ngo bayiramye,+ keretse Imana yabo.+ 29 None nciye iteka+ ry’uko abantu bo mu moko yose n’amahanga yose n’indimi zose bazavuga nabi Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego bazatemagurwa+ kandi amazu yabo agahinduka imisarani rusange,+ kuko nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”+

30 Icyo gihe umwami atuma Shadaraki, Meshaki na Abedenego batunganirwa mu ntara ya Babuloni.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze