ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 113:1-118:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 113 Nimusingize Yah!+

      Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize;+

      Nimusingize izina rya Yehova.+

       2 Izina rya Yehova nirisingizwe,+

      Uhereye none kugeza iteka ryose.+

       3 Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa+

      Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+

       4 Yehova ari hejuru, asumba amahanga yose;+

      Ikuzo rye riri hejuru y’ijuru.+

       5 Ni nde uhwanye na Yehova Imana yacu,+

      We utuye hejuru cyane?+

       6 Aca bugufi kugira ngo arebe ijuru n’isi,+

       7 Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu;+

      Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+

       8 Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,+

      Abakomeye bo mu bwoko bwe.+

       9 Atuma umugore w’ingumba atura mu nzu,+

      Akaba umubyeyi wishimiye ko yabyaye abahungu.+

      Nimusingize Yah!+

      114 Igihe Isirayeli yavaga muri Egiputa,+

      Inzu ya Yakobo ikava mu bantu bavugaga ururimi rutumvikana,+

       2 U Buyuda bwabaye ahera he,+

      Isirayeli iba ubwami bwe bukomeye.+

       3 Inyanja yarabibonye irahunga,+

      Yorodani na yo isubira inyuma.+

       4 Imisozi ikinagira nk’amapfizi y’intama,+

      N’udusozi dukinagira nk’abana b’intama.

       5 Wa nyanja we wari wabaye iki cyatumye uhunga,+

      Nawe Yorodani ugasubira inyuma?+

       6 Namwe mwa misozi mwe mugakinagira nk’amapfizi y’intama,+

      Namwe mwa dusozi mwe mugakinagira nk’abana b’intama?+

       7 Wa si we, babara cyane bitewe n’Umwami,+

      Bitewe n’Imana ya Yakobo,

       8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+

      N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+

      115 Yehova, twe nta cyo dufite; nta cyo dufite,+

      Ahubwo uhe izina ryawe ikuzo,+

      Ukurikije ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe.+

       2 Kuki amahanga yavuga+ ati

      “Imana yabo iri he?”+

       3 Ariko Imana yacu iri mu ijuru;+

      Kandi ibyo yishimiye gukora byose yarabikoze.+

       4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+

      Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+

       5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga;+

      Bifite amaso ariko ntibishobora kubona.+

       6 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva;+

      Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.+

       7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora;+

      Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+

      Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+

       8 Ababikora bazamera nka byo,+

      N’ababyiringira bose.+

       9 Isirayeli we, iringire Yehova,+

      Ni we ugutabara kandi ni we ngabo igukingira.+

      10 Mwa b’inzu ya Aroni mwe, mwiringire Yehova;+

      Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+

      11 Mwa batinya Yehova mwe, mwiringire Yehova;+

      Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+

      12 Yehova yaratwibutse; azatanga umugisha;+

      Azaha umugisha ab’inzu ya Isirayeli;+

      Azaha umugisha ab’inzu ya Aroni.+

      13 Azaha umugisha abatinya Yehova,+

      Aboroheje n’abakomeye.+

      14 Yehova azabagwiza,+

      Abagwize mwe n’abana banyu.+

      15 Ni mwe mwahawe umugisha na Yehova,+

      Umuremyi w’ijuru n’isi.+

      16 Ijuru ni irya Yehova,+

      Ariko isi yayihaye abantu.+

      17 Abapfuye ntibasingiza Yah,+

      Kandi nta n’umwe mu bamanuka bajya ahacecekerwa+ umusingiza.

      18 Ariko twebweho tuzasingiza Yah+

      Uhereye none kugeza iteka ryose.+

      Nimusingize Yah!+

      116 Nkunda Yehova kuko yumva+

      Ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye,+

       2 Kubera ko yanteze amatwi.+

      Kandi nzamwambaza iminsi yo kubaho kwanjye yose.+

       3 Ingoyi z’urupfu zarangose,+

      Kandi nageze mu mimerere ibabaje nk’iyo mu mva;+

      Intimba n’agahinda byakomeje kunyibasira.+

       4 Ariko nambaje izina rya Yehova+

      Nti “Yehova, kiza ubugingo bwanjye!”+

       5 Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka,+

      Kandi Imana yacu ni Imana igira imbabazi.+

       6 Yehova arinda abataraba inararibonye.+

      Narazahaye maze arankiza.+

       7 Bugingo bwanjye, tuza,+

      Kuko Yehova yagukoreye ibikwiriye.+

       8 Wakijije ubugingo bwanjye urupfu,+

      Amaso yanjye uyakiza amarira, ikirenge cyanjye ukirinda gusitara.+

       9 Nzagendera+ imbere ya Yehova mu bihugu by’abazima.+

      10 Nagize ukwizera+ maze ndavuga.+

      Nari mbabaye cyane.

      11 Igihe nari nahiye ubwoba naravuze+ nti

      “Umuntu wese ni umubeshyi.”+

      12 Ibyiza byose Yehova yankoreye+

      Nzabimwitura iki?+

      13 Nzashyira hejuru igikombe cy’agakiza gakomeye,+

      Kandi nzambaza izina rya Yehova.+

      14 Nzahigurira Yehova imihigo yanjye;+

      Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose.

      15 Urupfu rw’indahemuka za Yehova

      Ni urw’agaciro kenshi mu maso ye.+

      16 None rero Yehova,+

      Kubera ko ndi umugaragu wawe,+

      Umugaragu wawe, umuhungu w’umuja wawe,+

      Wadohoye ingoyi zanjye.+

      17 Nzagutambira igitambo cy’ishimwe,+

      Kandi nzambaza izina rya Yehova.+

      18 Nzahigurira Yehova imihigo yanjye;+

      Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose,+

      19 Mu bikari by’inzu ya Yehova,+

      Hagati muri wowe Yerusalemu.+

      Nimusingize Yah!+

      117 Nimusingize Yehova mwa mahanga yose mwe;+

      Nimumushime mwa miryango yose mwe.+

       2 Kuko ineza yuje urukundo yatugaragarije ikomeye,+

      Kandi ukuri+ kwa Yehova guhoraho iteka ryose.

      Nimusingize Yah!+

      118 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+

      Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+

       2 Isirayeli nivuge iti

      “Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+

       3 Ab’inzu ya Aroni bavuge+ bati

      “Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+

       4 Abatinya Yehova bavuge+ bati

      “Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+

       5 Nageze mu mimerere ibabaje ntakambira Yah,+

      Maze Yah aransubiza anshyira ahantu hagari.+

       6 Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya;+

      Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?+

       7 Yehova ari mu ruhande rwanjye hamwe n’abantabara,+

      Ni yo mpamvu abanyanga nzabishima hejuru.+

       8 Guhungira kuri Yehova ni byiza,+

      Kuruta kwiringira umuntu wakuwe mu mukungugu.+

       9 Guhungira kuri Yehova ni byiza+

      Kuruta kwiringira abakomeye.+

      10 Amahanga yose yarangose;+

      Ariko nakomeje kuyakumira mu izina rya Yehova.+

      11 Yarangose, ni koko yarangose;+

      Ariko mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.

      12 Yangose nk’inzuki;+

      Yazimye nk’umuriro w’igihuru cy’amahwa.+

      Kandi mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.+

      13 Waransunitse cyane kugira ngo ngwe,+

      Ariko Yehova yaramfashije.+

      14 Yah ni ubwugamo bwanjye n’imbaraga zanjye,+

      Kandi ambera agakiza.+

      15 Ijwi ry’ibyishimo n’agakiza+

      Riri mu mahema+ y’abakiranutsi.+

      Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+

      16 Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kwihesha ikuzo;+

      Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+

      17 Sinzapfa ahubwo nzakomeza kubaho,+

      Kugira ngo namamaze imirimo ya Yah.+

      18 Yah yampaye igihano gikaze,+

      Ariko ntiyantanze ngo mfe.+

      19 Nimunyugururire amarembo yo gukiranuka;+

      Nzayinjiramo kandi nzasingiza Yah.+

      20 Iri ni ryo rembo rya Yehova;+

      Abakiranutsi bazaryinjiramo.+

      21 Nzagusingiza kuko wanshubije,+

      Kandi wambereye agakiza.+

      22 Ibuye abubatsi banze+

      Ni ryo ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.+

      23 Ibyo byaturutse kuri Yehova,+

      Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.+

      24 Uyu ni umunsi Yehova yashyizeho;+

      Tuzawishimamo kandi tuwunezererwemo.+

      25 Yehova, turakwinginze dukize!+

      Yehova, turakwinginze duhe kugira icyo tugeraho!+

      26 Hahirwa uje mu izina rya Yehova;+

      Twabahereye umugisha mu nzu ya Yehova.+

      27 Yehova ni Imana yacu,+

      Kandi ni we uduha urumuri.+

      Mutegure umutambagiro+ mukoresheje amashami,+

      Mugeze ku mahembe y’igicaniro.+

      28 Uri Imana yanjye kandi nzagusingiza;+

      Mana yanjye, nzagushyira hejuru.+

      29 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+

      Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze