Ibirimo
15 Ukuboza 2013
© 2013 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.
IGAZETI YO KWIGWA
3-9 GASHYANTARE 2014
Mwirinde ‘guhungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza’!
IPAJI YA 6 • INDIRIMBO: 65, 59
10-16 GASHYANTARE 2014
Ese uzagira ibyo wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami?
IPAJI YA 11 • INDIRIMBO: 40, 75
17-23 GASHYANTARE 2014
IPAJI YA 17 • INDIRIMBO: 109, 18
24 GASHYANTARE 2014–2 WERURWE 2014
‘Mujye mukora mutya munyibuka’
IPAJI YA 22 • INDIRIMBO: 99, 8
IBICE BYO KWIGWA
▪ Mwirinde ‘guhungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza’
Tugomba kwirinda gushukwa ngo twemere ibitekerezo bikemangwa cyangwa ngo dukekeranye ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho. Mu rwandiko rwa mbere n’urwa kabiri Pawulo yandikiye Abatesalonike, dusangamo imiburo ihuje n’igihe.
▪ Ese uzagira ibyo wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami?
Kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami, tugomba kugira byinshi twigomwa. Muri iki gice, turi busuzume icyo ibitambo byatangwaga muri Isirayeli ya kera bitwigisha. Turi bunasuzume ingero z’abantu benshi bagira ibyo bigomwa muri iki gihe, kugira ngo bashyigikire Ubwami.
▪ “Uzababere urwibutso”
▪ ‘Mujye mukora mutya munyibuka’
Abayahudi bizihiza Pasika ku itariki ijya guhuza n’iyo Abakristo b’ukuri bizihirizaho Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Kuki twagombye kumenya ibya Pasika? Tumenya dute igihe umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa, kandi se ni iki usobanura kuri twe?
IBINDI
3 Yehova yabarindiraga mu bicucu by’imisozi
16 Ese uribuka?
27 Uko wakwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye
32 Irangiro ry’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi mu mwaka wa 2013
KU GIFUBIKO: Ntibyoroshye kugera ku bantu batuye batatanye mu bitare byinshi bimeze nk’udusozi (byitwa kopjes), bimwe bikaba bitendetseho ibindi. Ariko abavandimwe bagera ku bantu batuye ku ruhererekane rw’udusozi twa Matobo, mu karere ka Matabeleland, muri Zimbabwe
ZIMBABWE
ABATURAGE:
12.759.565
ABABWIRIZA:
40.034
ABIGA BIBILIYA:
90.894
Abantu bo muri Zimbabwe bishimira gusoma ibitabo byacu. Ugereranyije, buri Muhamya atanga amagazeti 16 buri kwezi