ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/12 p. 3
  • Ese witeguye uburwayi bushobora kugutungura?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese witeguye uburwayi bushobora kugutungura?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Mbese uratindiganya?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Mbese uratindiganya?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Mbese uzi uburyo ushobora guhitamo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Mbese uzi uburyo ushobora guhitamo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 1/12 p. 3

Ese witeguye uburwayi bushobora kugutungura?

Ushobora gufatwa n’indwara ikomeye kandi mu buryo butunguranye (Yak 4:14). Ku bw’ibyo umunyamakenga yitegura uko ashoboye kose (Imig 22:3). Ese waba waramaze guhitamo imiti n’uburyo bwo kuvurwa wakwemera? Waba se waramaze kubishyira mu nyandiko? Hakozwe DVD yo kubigufashamo ifite umutwe uvuga ngo “Ibiganiro byakozwe ku miti isimbura guterwa amaraso” (Des alternatives à la transfusion: Documentaires). Ubu turi busuzume igice cyayo cya kabiri gifite umutwe uvuga ngo “Kuvurwa hadakoreshejwe amaraso: ibyo umurwayi akenera n’uburenganzira bwe” (Soigner sans transfuser—Besoins et droits du patient). Mu gihe uri bube ureba iyo DVD ugerageze gusubiza ibibazo bikurikira. Kubera ko iyo DVD irimo uduce tugufi twerekana aho abarwayi babagwa, ababyeyi bagomba kureba niba bikwiriye ko bayirebera hamwe n’abana babo bato.

(1) Kuki abaganga bamwe bongeye gusuzuma ibihereranye n’imikoreshereze y’amaraso mu buvuzi? (2) Tanga ingero eshatu zigaragaza abantu bari barwaye indwara zikomeye ariko bakabagwa badatewe amaraso. (3) Kuki abaganga babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi bagaragaje ko biteguye kuvura abarwayi no kubabaga batabateye amaraso? (4) Ni iki ubushakashatsi buherutse gukorwa mu bitaro bwagaragaje ku bihereranye n’imikoreshereze y’amaraso? (5) Ni akahe kaga gaterwa no guterwa amaraso? (6) Ni iyihe myanzuro abahanga benshi mu by’ubuvuzi bagezeho ku bihereranye n’ibyiza byo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso? (7) Ni iki gituma umuntu agira amaraso make, kandi se hakorwa iki kugira ngo afashwe? (8) Hakorwa iki kugira ngo umubiri w’umurwayi ufashwe kongera insoro zitukura? (9) Ni ubuhe buryo bukoreshwa kugira ngo umurwayi adatakaza amaraso menshi igihe abagwa? (10) Mbese uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bushobora gukoreshwa ku bana cyangwa ku bantu barembye cyane? (11) Ni irihe hame ry’ibanze mu mahame agenga ibihereranye no kuvurwa neza?

Kwemera bumwe mu buryo bwo kuvurwa bwagaragajwe muri iyi DVD, ni umwanzuro ureba umutimanama w’umuntu ku giti cye. Ku bw’ibyo, ntugategereze igihe uzaba ufashwe n’indwara ikomeye ngo ubone guhitamo uburyo wakwemera n’ubwo utakwemera. Niba ushaka gufata umwanzuro watekerejeho neza, suzuma witonze igice cya 7 cyo mu gitabo “Urukundo rw’Imana” hamwe n’ibindi bitabo bivugwa muri icyo gice. Nanone reba umugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 2006. Niba warabatijwe, garagaza uburyo wahisemo ku ikarita ya DPA kandi ujye uyitwaza buri gihe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Ese waba waramaze guhitamo imiti n’uburyo bwo kuvurwa wakwemera? Waba se waramaze kubishyira mu nyandiko?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze