19-25 Nzeri
ZABURI 135-141
Indirimbo ya 59 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Twaremwe mu buryo butangaje”: (Imin. 10)
Zb 139:14—Kwitegereza ibyo Yehova yaremye, bituma turushaho kumukunda no kumushimira (w07 15/6 21 ¶1-4)
Zb 139:15, 16—Ingirabuzimafatizo n’ibice byazo bigena uko umuntu azaba ateye, bigaragaza imbaraga za Yehova n’ubwenge bwe (w07 15/6 22-23 ¶7-11)
Zb 139:17, 18—Abantu barihariye kuko bafite ubushobozi bwo kuvuga no gutekereza (w07 15/6 23 ¶12-13; w06 1/9 16 ¶8)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Zb 136:15—Uyu murongo udufasha ute gusobanukirwa inkuru ivugwa mu Kuva? (it-1-F 849 ¶6)
Zb 141:5—Ni iki Umwami Dawidi yari asobanukiwe? (w15 15/4 31 ¶1)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Zb 139:1-24
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) wp16.5 16
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho wp16.5 16—Mutumire mu materaniro.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) fg isomo rya 8 ¶8—Fasha umwigishwa gukurikiza ibyo yize.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ibyo tugomba kwirinda mu gihe tuyobora icyigisho cya Bibiliya”: (Imin. 15) Nimumara kuganira kuri iyo ngingo, murebe videwo igizwe n’ibice bibiri igaragaza uburyo bukwiriye n’ubudakwiriye bwo kwigisha, dukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha ku ipaji ya 29, paragarafu ya 7. Ababwiriza bakurikire mu bitabo byabo. Ibutsa abahabwa ibiganiro mu ishuri ko kwirinda kugwa muri iyo mitego, bizajya bibafasha kubahiriza igihe.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr Ibaruwa y’Inteko Nyobozi n’igice cya 1 ¶1-10
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 30 n’isengesho