1
Ibyandikiwe Tewofili (1-4)
Gaburiyeli ahanura ko Yohana Umubatiza yari kuzavuka (5-25)
Gaburiyeli ahanura ko Yesu yari kuzavuka (26-38)
Mariya asura Elizabeti (39-45)
Mariya asingiza Yehova (46-56)
Yohana avuka, bakamwita izina (57-66)
Ubuhanuzi bwa Zekariya (67-80)
2
Yesu avuka (1-7)
Abamarayika babonekera abashumba (8-20)
Gukebwa no kwiyeza (21-24)
Simeyoni abona Kristo (25-35)
Ana avuga iby’uwo mwana (36-38)
Basubira i Nazareti (39, 40)
Yesu wari ufite imyaka 12 ari mu rusengero (41-52)
3
Yohana atangira umurimo (1, 2)
Yohana abwiriza ibyerekeye umubatizo (3-20)
Yesu abatizwa (21, 22)
Igisekuru cya Yesu (23-38)
4
Satani ashuka Yesu (1-13)
Yesu atangira kubwiriza muri Galilaya (14, 15)
Abantu b’i Nazareti banga Yesu (16-30)
Mu isinagogi y’i Kaperinawumu (31-37)
Yesu akiza indwara nyirabukwe wa Simoni hamwe n’abandi bantu (38-41)
Abantu basanga Yesu ahantu hadatuwe (42-44)
5
Bafata amafi mu buryo bw’igitangaza. Abigishwa ba mbere (1-11)
Umuntu wari urwaye ibibembe akira (12-16)
Yesu akiza umuntu wari waramugaye (17-26)
Yesu atoranya Lewi (27-32)
Babaza ibibazo ku birebana no kwigomwa kurya no kunywa (33-39)
6
Yesu ‘afite ububasha ku birebana n’Isabato’ (1-5)
Umugabo wari ufite ukuboko kwamugaye (6-11)
Intumwa 12 (12-16)
Yesu yigisha kandi agakiza indwara (17-19)
Abagira ibyishimo n’abazahura n’ibibazo bikomeye (20-26)
Mujye mukunda abanzi banyu (27-36)
Mureke gucira abandi imanza (37-42)
Muzabamenyera ku bikorwa byabo (43-45)
Inzu yubatse neza n’inzu idafite fondasiyo ikomeye (46-49)
7
Umukuru w’abasirikare wari ufite ukwizera gukomeye (1-10)
Yesu azura umuhungu w’umupfakazi w’i Nayini (11-17)
Yohana Umubatiza ahabwa icyubahiro (18-30)
Yesu ahamya icyaha abantu bo mu gihe cye batumvaga ubutumwa bwiza (31-35)
Umugore w’umunyabyaha ababarirwa (36-50)
8
Abagore bajyanaga na Yesu (1-3)
Umugani w’umuntu wateye imbuto (4-8)
Impamvu Yesu yigishaga akoresheje imigani (9, 10)
Asobanura umugani w’umuntu wateye imbuto (11-15)
Nta wucana itara ngo aritwikire (16-18)
Mama wa Yesu n’abavandimwe be (19-21)
Yesu acyaha umuyaga (22-25)
Yesu yohereza abadayimoni mu ngurube (26-39)
Umukobwa wa Yayiro. Umugore akora ku myenda ya Yesu (40-56)
9
Intumwa 12 zihabwa amabwiriza yo gukora umurimo (1-6)
Herode yibaza uwo Yesu ari we (7-9)
Yesu agaburira abantu 5.000 (10-17)
Petero avuga ko Yesu ari we Kristo (18-20)
Yesu avuga iby’urupfu rwe (21, 22)
Abigishwa nyakuri ba Yesu (23-27)
Yesu ahindura isura (28-36)
Yesu akiza umwana wari watewe n’umudayimoni (37-43a)
Yesu yongera kuvuga iby’urupfu rwe (43b-45)
Abigishwa bajya impaka bibaza umukuru uwo ari we (46-48)
Umuntu utaturwanya aba adushyigikiye (49, 50)
Abantu bo mu mudugudu w’i Samariya banga Yesu (51-56)
Uko twakurikira Yesu (57-62)
10
Yesu yohereza abigishwa 70 kubwiriza (1-12)
Imijyi itarihannye izahura n’ibibazo bikomeye (13-16)
Abigishwa 70 bagaruka (17-20)
Yesu asingiza Papa we kuko yitaye ku bicisha bugufi (21-24)
Umugani w’Umusamariya mwiza (25-37)
Yesu asura Marita na Mariya (38-42)
11
Uko dukwiriye gusenga (1-13)
Yirukana abadayimoni akoresheje imbaraga z’Imana (14-23)
Iyo abadayimoni bagarutse mu muntu (24-26)
Ibyishimo nyakuri (27, 28)
Ikimenyetso cya Yona (29-32)
Itara ry’umubiri (33-36)
Abayobozi b’amadini b’indyarya bazahura n’ibibazo bikomeye (37-54)
12
Umusemburo w’Abafarisayo (1-3)
Mujye mutinya Imana aho gutinya abantu (4-7)
Mujye mwemera ko mwunze ubumwe na Kristo (8-12)
Umugani w’umukire utaragiraga ubwenge (13-21)
Nimureke guhangayika (22-34)
Mukomeze kuba maso (35-40)
Umugaragu wizerwa n’umugaragu mubi (41-48)
Sinazanye amahoro, ahubwo naje gutuma abantu bicamo ibice (49-53)
Mujye musuzuma ibihe turimo (54-56)
Mujye mukemura ibibazo mufitanye (57-59)
13
Nimutihana muzarimbuka (1-5)
Umugani w’igiti cy’umutini kitera imbuto (6-9)
Umugore wari warahetamye akizwa ku Isabato (10-17)
Umugani w’akabuto ka sinapi n’umusemburo (18-21)
Mugire umwete wo kwinjira mu irembo rifunganye (22-30)
Herodi wari ‘indyarya’ (31-33)
Yesu aririra Yerusalemu (34, 35)
14
Umuntu wari urwaye ibibembe akira ku Isabato (1-6)
Nibagutumira ujye wicisha bugufi (7-11)
Mujye mutumira abantu badafite icyo babishyura (12-14)
Umugani w’abatumirwa bashakaga impamvu z’urwitwazo (15-24)
Icyo kuba umwigishwa bisaba (25-33)
Umunyu watakaje uburyohe bwawo (34, 35)
15
Umugani w’intama yabuze (1-7)
Umugani w’igiceri cyabuze (8-10)
Umugani w’umwana w’ikirara (11-32)
16
Umugani w’umugaragu utarakiranukaga (1-13)
Amategeko n’Ubwami bw’Imana (14-18)
Umugani w’umukire na Lazaro (19-31)
17
Ibintu bituma abantu bakora icyaha. Kubabarira no kwizera (1-6)
Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora (7-10)
Abantu 10 bari barwaye ibibembe bakira (11-19)
Uko Ubwami bw’Imana bwari kuza (20-37)
18
Umupfakazi utaracikaga intege (1-8)
Umufarisayo n’umusoresha (9-14)
Yesu n’abana (15-17)
Umuyobozi w’umukire abaza Yesu ikibazo (18-30)
Yesu yongera guhanura iby’urupfu rwe (31-34)
Umuntu utarabonaga kandi wasabirizaga yongera kureba (35-43)
19
Yesu ajya kwa Zakayo (1-10)
Umugani wa mina 10 (11-27)
Yesu yinjirana ishema muri Yerusalemu (28-40)
Yesu aririra Yerusalemu (41-44)
Yesu yeza urusengero (45-48)
20
Bibaza aho Yesu yakuraga imbaraga (1-8)
Umugani w’abahinzi b’abicanyi (9-19)
Imana na Kayisari (20-26)
Babaza Yesu ibirebana n’umuzuko (27-40)
Ese Kristo akomoka kuri Dawidi? (41-44)
Umuburo wo kwirinda abanditsi (45-47)
21
Umupfakazi w’umukene watanze uduceri tubiri (1-4)
IKIMENYETSO CY’IBYAGOMBAGA KUZABAHO (5-36)
Intambara, imitingito, ibyorezo by’indwara, inzara (10, 11)
Yerusalemu yari kuzagotwa n’ingabo (20)
Ibihe byagenwe by’amahanga (24)
Igihe Umwana w’umuntu azaba ahari (27)
Umugani w’igiti cy’umutini (29-33)
Mukomeze kuba maso (34-36)
Yesu yigishiriza mu rusengero (37, 38)
22
Abatambyi bapanga uko bazica Yesu (1-6)
Imyiteguro ya Pasika ya nyuma (7-13)
Hatangizwa umuhango w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (14-20)
“Ndi gusangira n’uri bungambanire” (21-23)
Bajya impaka zikomeye, bashaka kumenya umukuru muri bo (24-27)
Isezerano rya Yesu ry’ubwami (28-30)
Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane (31-34)
Ababwira ko bagombaga kwitegura. Inkota ebyiri (35-38)
Yesu asengera ku musozi w’Imyelayo (39-46)
Yesu afatwa (47-53)
Petero yihakana Yesu (54-62)
Bakoza isoni Yesu (63-65)
Acirwa urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi (66-71)
23
24
Yesu azuka (1-12)
Mu muhanda ujya Emawusi (13-35)
Yesu abonekera abigishwa be (36-49)
Yesu azamuka akajya mu ijuru (50-53)