Indirimbo ya 131
Twizirike kuri Yehova Imana yacu
1. Twebwe abo mu nzu ya Yehova Imana;
Ni we dukorera tumusenga wenyine.
Twatandukanye n’imana z’amahanga.
Twizirika kuri Yehova wenyine.
Nakomeze kutwigisha mu rukundo.
2. Ibyo yasezeranyije n’ibyo yavuze,
Byose birasohora uko byakabaye!
Ubwami bukiranuka buri hafi.
Ni we twizirikaho; tumwamamaze.
Ni we wenyine uzaduha amahoro.
3. Dukomeze gusoma Ijambo ry’Imana.
Twizirike kuri Yehova tumwumvire.
Twitoze kumukunda tumukorere.
Menya ibyo ashaka n’imigambi ye.
Jya wita ku gusenga k’ukuri cyane.