Indirimbo ya 51
Twiziritse kuri Yehova akaramata
Igicapye
1. Yehova yagaragaje ko akwiriye.
Mu byo akora byose, arakiranuka.
Nta jambo yavuze rizapfa ubusa.
Ni we twiziritseho akaramata;
Kumwumvira bizaduhesha inyungu
2. Intebe ye y’ubwami ishinze ku kuri.
Ubuturo bwe bugoswe n’ikuzo ryinshi.
Aboroheje bumva itumira rye.
Twiziritse kuri Yehova Imana;
Birakwiriye ko tumusenga rwose.
3. Ijuru no mu majuru ntiyahakwirwa.
Nta n’umwanzi wamuhagarara imbere.
Azasohoza amasezerano ye.
Tujye dukora ibyo ashaka byose,
Kandi turusheho kumwubaha cyane.
(Reba nanone Guteg 4:4; 30:20; 2 Abami 18:6; Zab 89:14.)