“Kugira Ingaruka Nziza mu Gihe cyo Gusubira Gusura Abashimishijwe, Bisaba Kwigisha Neza”
1 Gusubira gusura abashimishijwe, ni igice gikomeye cyane kandi gishimishije cy’umurimo wacu wo kubwiriza. Ni kuki twagombye kugira umuhati wo kugaruka gusura abantu bashimishijwe? Izina ry’Imana ryaramenyekanishijwe kandi rirubahwa binyuriye ku murimo wo guhindura abantu abigishwa, kandi abantu batinya Imana bafashwa kubona inzira iyobora ku buzima (2 Kor 2:17–3:3). Kumenya ko hakubiyemo kwezwa kw’izina rya Yehova n’ubuzima bw’abandi, byagombye kudutera gusubira gusura abashimishijwe.
2 Umwigisha mwiza azafasha umunyeshuri kubaka ku rufatiro rwashyizweho. Nk’uko umwarimu w’ishuri yubaka ubumenyi abanyeshuri babona buri munsi, twagombye nk’uko bisanzwe gukurikirana buri gihe abo twasuye mbere kugira ngo tubahe ubusobanuro bw’inyongera kuri iyo ngingo twaganiriyeho ubushize. Ibyo bituma haboneka buri gihe igitekerezo gishya no kugira amajyambere mu gutekereza.
3 Igihe ugarutse gusura nyuma yo gutanga agatabo “Mbese Imana Itwitaho Koko?” ushobora kubona ubu buryo bugira ingaruka nziza:
◼ “Igihe nagusuraga ubushize, twaganiriye ku ‘minsi y’imperuka’ ivugwa muri Bibiliya ndetse n’icyo ibyo bisobanura kuri twe. Ushobora kwibaza ukuntu turi mu minsi y’imperuka (2 Tim 3:1). Intumwa za Yesu zari zifite amatsiko yo kubona igisubizo cy’icyo kibazo. [Soma Matayo 24:3.] Mu gisubizo cye, Yesu yavuze imimerere tubona idukikije muri iyi minsi. Ikubiyemo kwiheba, n’urugomo bitigeze biboneka kuva mbere hose.” Gira icyo uvuga ku bihereranye n’ikimenyetso cyavuzwe muri paragarafu ya 3 n’iya 4, ku ipaji ya 19. Niba igisubizo ari cyiza, erekana ibindi biranga ikimenyetso ku maparagarafu ya 5 kugeza ku 8, ku ipaji ya 20. Teganya kuzagaruka kumusura no gusubiza ibibazo bigaragara ku gifubiko cy’agatabo.
4 Gukurikirana ugushimishwa mu gatabo “Ni Nini Lililo Kusudi la Uhai?—Wewe Waweza Kulipataje?” ushobora kuvuga utya uti
◼ “Nashishikajwe no gukomeza ikiganiro cyacu ku bihereranye n’intego yacu yo kubaho. Ndatekereza ko twembi tubyemeranyaho ko Imana itwifuriza kuba ku isi mu mimerere y’umunezero n’amahoro, aho kuba uku guhangayika tubona muri iki gihe. Mbese, utekereza ko izasohoza iryo sezerano ryayo?” Reka asubize. Soma muri Yesaya 55:11, hanyuma mugirane ibiganiro ku bitekerezo biri ku maparagarafu ya 25 kugeza kuya 27 ku ipaji ya 30. Mutere inkunga yo kugira icyigisho cya Bibiliya cya bwite, kuko ari yo nzira nziza cyane yo kugera mu buryo bushimishije ku mugambi w’ubuzima.
5 Mu gukurikirana ugushimishwa kwabonetse mbere binyuriye ku gatabo “Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!” ushobora kongera kukerekana maze ukavuga uti
◼ “Twavuze ku bihereranye n’isi nziza ishushanyije ku gifubiko cy’aka gatabo. Nifuzaga kukubwira impamvu kwizera Yesu ari ngombwa cyane ku bantu bashaka kuba aho hantu.” Rambura ku ishusho ya 41, hanyuma usome muri Yesaya 9:6. Ifashishe ishusho ya 62, kandi usome muri Yohana 3:16, utsindagiriza agaciro ko kubaha. Sobanura ko Abahamya ba Yehova bafasha abantu kwiga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ukwizera biga Bibiliya kandi bagerageza kubaho bakurikiza inama yayo.
6 Nyuma yo gusubira gusura, isuzume kugira ngo urebe ukuntu wakongera amajyambere yawe. Ibaze uti “mbese, mfite ikintu gifite agaciro mu bwenge ngomba kuvuga? Mbese nerekeje ibitekerezo byanjye kuri Bibiliya? Mbese nubaka ku rufatiro rwashyizweho igihe natangiraga gusura? Mbese, uburyo bwo gutangiza ibiganiro nakoresheje bwa mbere, bwari bukwiriye ku buryo bwampesha gutangiza icyigisho cya Bibiliya? Ibisubizo byiza bitanga gihamya cy’uko wihatira kuba umwigisha mwiza w’Ijambo ry’Imana.