Bashoboye Kwigisha abandi, kandi bafite ibikenewe byose
1 Ubwo Mose yashyirirwagaho kugira ngo ahagararire Yehova, yumvaga adashoboye gutangariza Farawo Ijambo ry’Imana (Kuva 4:10; 6:12). Yeremiya yagaragaje ko atari yifitiye icyizere kugira ngo abe umuhanuzi wa Yehova, abwira Imana ko atazi kuvuga (Yer 1:6). N’ubwo mbere bari bagaragaje ko badafite icyizere, abo bahanuzi bombi baje kugaragaza ko ari abahamya ba Yehova badatinya. Imana yabagize abantu babishoboye mu buryo bwuzuye.
2 Muri iki gihe, dushimira Yehova kuba dufite ibyo dukeneye kugira ngo dusohoze umurimo wacu dufite icyizere (2 Kor 3:4, 5; 2 Tim 3:17). Kimwe n’umukanishi ubishoboye ufite ibikoresho bikenewe byose, mu buryo bukwiriye, dufite ibikenewe kugira ngo dusohoze umurimo twahawe, tubigiranye ubuhanga. Mu kwezi kwa Mutarama, tuzatanga igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’umwaka wa 1984 kandi itorero rishobora kuba rifite mu bubiko. N’ubwo ibyo bikoresho byo mu buryo bw’umwuka atari bishya, ingingo z’Ibyanditswe zibikubiyemo ziracyahuje n’igihe kandi ibyo bitabo bizafasha abantu kwiga ukuri. Uburyo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro bushobora gukoreshwa buhuzwa na buri gitabo gitangwa.
3 Ingingo ihereranye no kwiga ishobora gukoreshwa kugira ngo ibyutse ugushimishwa mu Ijambo ry’Imana. Ushobora gutangiza ikiganiro uvuga uti:
◼ “Muri iki gihe, hatsindagirizwa cyane akamaro ko kwiga neza. Ku bwawe, ni ubuhe bwoko bw’inyigisho umuntu agomba kwiga kugira ngo yiringire kubona umunezero usesuye kandi agire icyo ageraho mu mibereho ye? [Reka asubize.] Abantu bagira ubumenyi ku byerekeye Imana, ni bo babona inyungu zirambye. [Soma mu Migani 9:10, 11.] Iki gitabo [vuga umutwe w’igitabo urimo utanga] gishingiye kuri Bibiliya. Kivuga iby’isoko imwe rukumbi y’ubumenyi bushobora kuyobora ku buzima bw’iteka.” Tanga urugero rwihariye ruri muri icyo gitabo, maze ugitange ku mafaranga asanzwe agitangwaho. Niba hari ugushimishwa, kora gahunda yo kuzasubira kumusura.
4 Mu gihe usubiye gusura nyir’inzu mwaganiriye ku byerekeye akamaro ko kwiga Bibiliya, ushobora kuvuga uti:
◼ “Igihe nagusuraga ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’uko Bibiliya ari yo soko y’inyigisho zishobora kutwizeza ubuzima bw’iteka bwo mu gihe kizaza. Birumvikana ko bisaba imihati kugira ngo twige ibyo dukeneye kumenya mu Byanditswe. [Soma mu Migani 2:1-5.] Abantu benshi babona ko gusobanukirwa ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya bigoye. Nishimira kukwereka mu magambo ahinnye uburyo twakoresheje mu buryo bwagutse, kugira ngo dufashe abantu kwiga byinshi bihereranye n’inyigisho z’ibanze za Bibiliya.” Ukoresheje igitabo wasize ubushize, rambura ahantu hakwiriye maze mu buryo buhinnye werekane uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa. Niba nyir’inzu yifuza kuyoborerwa icyigisho buri gihe, musobanurire ko uzagaruka ufite igitabo cyacu cy’imfashanyigisho ari cyo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.
5 Abantu benshi babuzwa amahwemo n’imibabaro igera ku bana babarirwa muri za miriyoni bari mu isi. Wenda ushobora gufasha nyir’inzu kubona ukuntu Imana ibona iyo mimerere ibabaje, uvuga uti:
◼ “Nta gushidikanya, wabonye za raporo za vuba aha zivugwa mu makuru zihereranye n’abana bari hirya no hino ku isi bashonje, barwaye, kandi batereranywe. Kuki imiryango irebwa n’icyo kibazo itashoboye kuvugurura iyo mimerere? [Reka asubize.] Imana ishakira abantu ibyiza cyane gusa. Reba ibyo isezeranya abana n’abakuze, nk’uko bivugwa muri Bibiliya. [Soma mu Byahishuwe 21:4.] Iki gitabo [vuga umutwe wacyo] gitanga ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’isi Imana izashyiraho, aho ububabare buzavaho.” Niba bishoboka, rambura ku ishusho yerekana Paradizo, maze muyiganireho. Tanga icyo gitabo, kandi ukore gahunda yo kuzongera kumusura.
6 Niba ku ncuro ya mbere waraganiriye n’umuntu ibihereranye n’ububabare bugera ku bana, ubutaha mu gihe usubiye kumusura ushobora gukomeza ikiganiro uvuga uti:
◼ “Ubwo mperutse aha vuba aha, wagaragaje ko uhangayikishijwe n’ibihereranye n’imimerere ibabaje abana barimo, bababara bitewe n’ugusenyuka kw’ingo, inzara, uburwayi, n’urugomo. Gusoma muri Bibiliya ibihereranye n’isi aho baba abana, cyangwa abantu bakuru batazongera kubabazwa n’indwara, umuruho cyangwa urupfu, birahumuriza. Ubuhanuzi buri mu gitabo cya Yesaya buvuga ibyerekeye imibereho irushaho kuba myiza izabaho ku isi.” Soma kandi mugire icyo muvuga kuri Yesaya 65:20-25. Erekeza ku cyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi.
7 Kubera ko igikorwa cyo gusenga ari rusange ku bantu bafite amadini, ushobora gutangiza ikiganiro kuri iyo ngingo uvuga uti:
◼ “Igihe runaka mu mibereho yacu, abenshi muri twe twahuye n’ingorane zatumye dusenga Imana tuyisaba kuduha ubufasha. Nyamara kandi, abantu benshi bumva ko amasengesho yabo adasubizwa. Ndetse, biragaragara ko n’abayobozi b’amadini basengera mu ruhame basaba amahoro batumvwa. Ibyo tubivugiye kubera ko intambara n’urugomo bikomeza guhangayikisha abantu. Mbese koko, Imana yumva amasengesho? Niba iyumva, kuki amasengesho menshi asa n’aho adasubizwa? [Reka asubize.] Zaburi 145:18 isobanura icyo dusabwa niba dushaka ko amasengesho yacu asubizwa. [Soma uwo murongo w’Ibyanditswe.] Mbere na mbere, amasengesho aturwa Imana agomba kuba atarangwa n’uburyarya kandi ahuje n’ukuri kuboneka mu Ijambo ryayo, Bibiliya.” Erekana igitabo urimo utanga, kandi ugaragaze icyo kivuga ku bihereranye n’agaciro k’isengesho.
8 Mu gihe ukomeje ikiganiro wagiranye na nyir’inzu ubushize ku bihereranye n’isengesho, ushobora kugerageza ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro:
◼ “Nishimiye ikiganiro twagiranye ku bihereranye n’isengesho. Nta gushidikanya, uzabona ko ibitekerezo bya Yesu ku bihereranye n’ibyo ugomba gusaba mu isengesho, ari ubuyobozi bw’ingirakamaro.” Soma muri Matayo 6:9, 10, ugaragaza ibintu by’ingenzi biduhangayikisha, byagaragajwe na Yesu mu isengesho rye ntangarugero. Erekana igice cya 16 gifite umutwe uvuga ngo “Uko Wagirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana,” kiboneka mu gitabo Ubumenyi, maze umubaze niba ushobora kumwereka ukuntu icyo gitabo cyigwa.
9 Ku bihereranye no kugeza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Imana, dushobora kwibaza tuti “ni nde ushoboye gukora ibyo bintu mu buryo bukwiriye?” Ibyanditswe birasubiza biti “ni twe.”—2 Kor 2:16, 17.