Koresha Udutabo Kugira ngo Ushishikaze Ubwenge n’Umutima
1 Ukuri kwa Bibiliya kugomba kugezwa ku bantu mu buryo bushishikaza ubwenge n’umutima. Mu gihe Yesu yagezaga ukuri ku bari bamuteze amatwi, yatoranyaga imitwe y’ibiganiro yabashishikazaga kandi ikabasunikira kugira icyo bakora (Luka 24:17, 27, 32, 45). Kugira icyo tugeraho mu murimo wacu biterwa ahanini n’imihati dukoresha kugira ngo dutahure ibyo abaduteze amatwi bakeneye mu buryo bw’umwuka.
2 Udutabo dushobora kuba ibikoresho bigira ingaruka nziza mu kugera ku bwenge n’umutima by’abo duhura na bo mu murimo. Tekereza mbere y’igihe ku muntu ushobora kwitabira ubutumwa bukubiye muri buri gatabo karimo gatangwa mu kwezi kwa Kanama:
—Mbese, Imana Itwitaho Koko? Abantu bafite ibibazo by’ubukungu cyangwa bagezweho n’akaga, bazishimira ubwo butumwa buhumuriza buhereranye n’imibereho y’igihe kizaza izaba itarangwa n’imibabaro.
—Quel est le but de la vie? Comment le découvrir? Abakiri bato batekereza ku byerekeye igihe cyabo kizaza nta buryarya, bazungukirwa n’ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya biboneka muri ako gatabo.
—Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! Amashusho menshi n’imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe muri ako gatabo, bizafasha abana bakiri bato hamwe n’abandi bafite ubushobozi buciriritse bwo gusoma mu gusobanukirwa imigambi y’Imana.
—Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo. Umuntu wese urebwa n’ibyerekeye ubutegetsi, ashobora kwitabira ubwo butumwa buhereranye n’ukuntu Ubwami bw’Imana buzakemura ibibazo bikomeye abantu bahanganye na byo.
—Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye. Abantu benshi bashinzwe iby’ihamba, bishimira kwakira kopi z’ako gatabo zishobora kuboneka kugira ngo bazifashishe imiryango iri mu cyunamo. Ababwiriza babwiriza ku marimbi, bakoresha ako gatabo kugira ngo bahumurize abari mu cyunamo. Bashiki bacu babiri begereye umuryango wari ugizwe n’abantu barindwi wari urimo usengera ku mva. Kubera ko babagejejeho ubutumwa buhumuriza bukubiye muri ako gatabo, batangiranye icyigisho cya Bibiliya na nyina w’abana bo muri uwo muryango ku munsi wakurikiyeho!
—Mbese, Birakwiriye Kwemera Ubutatu? Umuntu ukomeye cyane mu by’idini, ashobora kwitabira ukuri gukubiye muri aka gatabo gashyira ahabona inyigisho z’ibanze za Kristendomu, gatanga ibihamya bishingiye ku bintu bifatika.
3 Menya neza ibikubiye muri buri gatabo, hanyuma ugene uburyo bwiza cyane kurusha ubundi wakwifashisha mu gihe ugakoresha mu ifasi yawe. Ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe, reba ku ipaji iheruka y’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 1998. Turifuza ko Yehova yaha imigisha imihati ukoresha kugira ngo ugere ku bwenge n’imitima by’abantu.—Mar 6:34.