Mbese, Usoma Amagazeti?
1 Dore icyo umugabo n’umugore bashakanye b’abamisiyonari muri Afurika bavuze ku bihereranye n’amagazeti yacu: “Umunara w’Umurinzi udufasha guhora turi maso mu buryo bw’umwuka mu ifasi yacu. Tubonera inkunga n’imbaraga muri buri nomero.” Mbese nawe uha amagazeti yacu agaciro gakomeye bene ako kageni? Kandi se, waba ushishikarira kuyasoma?
2 N’ubwo ingingo z’igazeti zishobora gusomwa mu minota mike gusa, kuzitegura bifata igihe kirekire. Ku bw’ibyo se, uzacisha amaso mu ngingo wihitira gusa ibi byo guhushura, ureba amashusho, cyangwa rimwe na rimwe ugasoma ingingo isa n’aho iguteye amatsiko? Niba dukora ibirenze ibyo, turi abanyabwenge. Twagombye gufata igihe cyo gusoma no gusesengura ingingo zose zikubiye muri buri nomero y’amagazeti yacu. Umunara w’Umurinzi ni igazeti yacu y’ingenzi tuboneramo ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Igazeti ya Réveillez-vous! yo, iba ikubiyemo ingingo zishimishije kandi zitwungura ubumenyi ku bintu binyuranye. Ibyo tumenya dusoma ayo magazeti, ntibidukomeza mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo nanone bidutegurira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho. Twe ubwacu nituba abasomyi babishishikariye, tuzaha abandi ayo magazeti tubyishimiye.
3 Uburyo bwo Kurushaho Kwimenyereza Gusoma: Mbese, ushobora gukora neza kurushaho ukomeza gusoma ayo magazeti ubutadohoka? Hano hari uburyo bubiri bufasha abantu benshi. (1)Shyiraho porogaramu ihoraho yo gusoma. Nuteganya wenda iminota 10 cyangwa 15 yo gusoma buri munsi, uzatangazwa n’ibintu ushobora gusoma mu gihe cy’icyumweru. (2)Shaka uburyo bwo kuzirikana ibyo wasomye. Wenda ushobora gushyira akamenyetso ko kwibukiraho mu ntangiriro ya buri ngingo wasomye. Utabigenje utyo, hari ingingo zimwe na zimwe zagucika cyangwa wenda n’igazeti yose. Ni iby’ingenzi gushyiraho gahunda ihoraho yo gusoma ikugirira umumaro, kandi ukayubahiriza.—Gereranya n’Abafilipi 3:16.
4 ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yagiye ahuza neza n’ihindagurika ry’ibihe abigiranye ubwenge, yandika ingingo zihuje neza n’ibyo abantu bakeneye koko (Mat 24:45). Mu by’ukuri, ayo magazeti yagize ingaruka nziza ku buzima bwacu. Urugero tugiramo amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, bishingiye ahanini ku kuntu twimenyereza gusoma inyandiko za gitewokarasi. Imigisha ikungahaye yo mu buryo bw’umwuka, ibikiwe abafata igihe cyo gusoma amagazeti yose.