Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova 15 Nzeri
“Mu madini hafi ya yose harimo abantu bakunda ukuri. Ariko kandi, muri rusange usanga amadini asa n’aho ateza amacakubiri mu bantu. Haba hasabwa iki kugira ngo abantu bafite imitima itaryarya bunge ubumwe? [Namara gusubiza, usome muri Zefaniya 3:9.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu kugira ubumenyi ku byerekeye Imana y’ukuri birimo byunga abantu ahantu hose.”
Réveillez-vous! 22 Nzeri
“Abenshi muri twe bemera ko hazahoraho ibyokurya bihagije. Ariko kandi, muri iki gihe abantu bahangayikishijwe n’uko siyansi ishobora kuba yangiza ikigega cyacu. Iyi gazeti isobanura bimwe muri ibyo bintu bihangayikishije abantu, hamwe n’ibyiringiro Bibiliya itanga ku bihereranye n’igisubizo nyakuri cy’icyo kibazo.”
Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova 1 Ukw.
“Ushobora kuba wemera ko kwizera Imana byabaye ingingo itagishishikaza abantu benshi. Ariko se, kuki bimeze bityo? [Namara gusubiza, usome mu Baheburayo 11:1.] Iyi gazeti ivuga icyo ukwizera nyakuri ari cyo n’itandukaniro ribaho igihe tugufite n’igihe tutagufite.”
Réveillez-vous! 8 Ukw.
“Mu bihugu bimwe na bimwe, umugoroba ubanziriza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu Bose urizihizwa cyane, kandi abana benshi barawishimira. Mbese, waba warigeze ubona uburyo bwo kumenya ibihereranye n’inkomoko yawo? [Mureke asubize.] Uri buze kubona ko gusoma iyi ngingo bishimishije, cyane cyane niba uri umubyeyi wizihiza uwo munsi.”