Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
UMUNARA W’UMURINZI 15 Ukw.
“Haba hasabwa iki kugira ngo isi irusheho kuba ahantu heza kandi hashimishije? [Reka asubize.] Abantu bagerageje uburyo bwose bw’ubutegetsi bagenda babusimburanya kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza. Ariko kandi, zirikana uko Imana ibibona. [Soma muri Yeremiya 10:23.] Iyi ngingo ihishura ‘Urufunguzo Rwatuma Isi Igira Ibyishimo,’ igaragaza ukuntu ibyo bizabaho vuba aha.”
Réveillez-vous! 22 Ukw.
“Mbese, waba wemera ko muri iki gihe abantu baremerewe n’ibintu byinshi cyane kurusha mbere hose? [Reka asubize.] Bibiliya yari yarabihanuye. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1.] Abantu benshi babona ko ubuzima bugoye cyane maze bakabuzinukwa. Iyi gazeti itera inkunga nyayo. Igaragaza uburyo bwo kurwanya ibyiyumvo byo kwiheba no gutuma ubuzima bushimisha.”
UMUNARA W’UMURINZI 1 Ugu.
Nyuma yo kubwira umuntu inkuru ibabaje, mubaze uti “kuki abantu bakora ibintu bibi nk’ibyo? N’ubwo twese twagombye kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi, abantu baracyakora ibintu bibi. Ibyo biterwa n’iki? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 12:9.] Iyi gazeti isobanura ukuntu twakwirinda ubwacu binyuriye mu kurinda umutimanama wacu.”
Réveillez-vous! 8 Ugu.
“Ushobora kuba wemera ko turi mu bihe birangwa n’urugomo. [Reka asubize, hanyuma usome muri 2 Timoteyo 3:3.] Akenshi, ibikorwa by’ “urugomo” bibera no mu muryango. Iyi ngingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Ubufasha ku Bagore Bakubitwa,’ itanga ubutumwa bw’ibyiringiro. Ushobora kuba uzi umuntu runaka wayigezaho.”