Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ukw.
“Ni gute wasobanurira abana cyangwa abandi bantu impamvu muri iki gihe habaho ibintu byinshi bibi? [Reka asubize.] Bibiliya isubiza ikibazo kigira kiti ‘Ni nde nyirabayazana w’ibibi byose?’ [Soma muri 1 Yohana 5:19.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi izagufasha gusobanukirwa uwo mubi uwo ari we n’ukuntu dushobora kumurwanya.”
Réveillez-vous! 22 oct.
“Mbese, utekereza ko amasengesho y’abayobozi b’amadini cyangwa ay’undi muntu uwo ari we wese ashobora gutuma ku isi habaho amahoro? [Reka asubize.] Bibiliya isezeranya ko hari igihe amahoro azaba aganje ku isi hose. [Soma muri Yesaya 9:6, 7.] Mbese, wiboneye ko hari umuyobozi wihariye uzazana amahoro ku isi? Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza uwo muyobozi uwo ari we n’ukuntu azazana amahoro nyakuri.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Abantu benshi muri twe bagerageza kubana n’abandi amahoro. Ariko kandi, ushobora kuba wemera ko kubigeraho bitoroshye. [Reka agire icyo abivugaho.] Bibiliya isobanura impamvu ibyo bimeze bityo. [Soma muri Yakobo 3:2.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu gusaba imbabazi bishobora gutuma abantu bongera kubana amahoro.”
Réveillez-vous! 8 nov.
“Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko hari igihe abantu bazaba batagitaka ‘indwara.’ [Soma muri Yesaya 33:24.] Mbese, ntibizaba ari ibintu bitagira uko bisa? [Reka asubize.] Nyamara kandi, muri iki gihe abantu bibasiwe n’indwara nyinshi, hakubiyemo n’icyorezo cya sida. Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isubiza ikibazo kigira kiti ‘Mbese, sida izigera ivaho?’ ”