Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ukw.
Abantu benshi usanga nta cyizere bafitiye igihe kizaza bigatuma bumva ko ari byiza kwinezeza mu gihe bakiriho. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Dore igitekerezo gishishikaje Yesu yatanze. [Soma muri Matayo 6:34.] Iyi gazeti isobanura uko twateganyiriza igihe kizaza ari na ko twirinda guhangayikishwa na cyo mu buryo budashyize mu gaciro.”
Réveillez-vous! Ukw.
“Twese twapfushije abo dukunda. Mbese utekereza ko bibereye mu ijuru bakaba batubona? [Reka asubize.] Dore icyo Yesu yavuze igihe Lazaro yari yapfuye. [Soma muri Yohana 11:11.] Iyi ngingo isobanura niba abapfuye hari ahantu bajya bagakomeza kubaho cyangwa niba basinziriye bategereje kuzuka.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 28.
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Mbese utekereza ko isi yarushaho kuba nziza abantu baramutse barushijeho kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi? [Reka asubize.] Dore icyo Yesu yavuze kuri uwo muco. [Soma muri Matayo 23:12.] Iyi ngingo igaragaza agaciro ko kugira umuco wo kwicisha bugufi muri iyi si yuzuyemo kurushanwa.”
Réveillez-vous! Ugu.
“Kera abantu bashakiraga ubuyobozi kuri Bibiliya. Ariko muri iki gihe abantu benshi bavuga ko bayishidikanyaho. Wowe ubyumva ute? [Reka asubize, hanyuma usome muri 2 Timoteyo 3:16.] Iyi nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! igaragaza ibintu byemeza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana.”