Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ukw.
“Abantu bamwe bibwira ko bagize amafaranga menshi byatuma barushaho kugira imibereho irangwa n’ibyishimo. Mbese ubona ibyo ari ukuri? [Reka asubize.] Iyumvire aya magambo yanditswe n’umugabo wari utunze ibya mirenge. [Soma mu Mubwiriza 5:9.] Iyi gazeti isuzuma ibintu bifite agaciro kurusha ubutunzi.”
Réveillez-vous ! 22 oct.
“Abantu benshi babona ko gutoza abana babo kuva bakiri bato cyane bifite akamaro. Mbese ubona ibyo bikenewe muri iki gihe? [Reka asubize, hanyuma usome mu Migani 22:6.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous!, isuzuma ibintu byihariye ababyeyi bashobora gukora kugira ngo bafashe abana babo kuzaba inyangamugayo, no kuzagira icyo bigezaho igihe bazaba bakuze.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Muri iki gihe, abantu benshi nta cyizere bagifite cy’uko abayobozi bashobora gukemura ibibazo biriho. Mbese utekereza ko hari umuntu washobora gusohoza amagambo yahanuwe aboneka muri iyi mirongo? [Soma muri Zaburi 72:7, 12, 16, hanyuma umureke asubize.] Iyi gazeti ivuga uwo muyobozi wahanuwe uwo ari we, n’ibyo azakorera abantu.”
Réveillez-vous! 8 nov.
“Muri iki gihe, abana bakeneye ubuyobozi bubafasha kunesha ibishuko bibugarije. Si byo se? [Reka asubize, hanyuma usome mu Befeso 6:4.] Iyi gazeti isuzuma icyo igihano nyakuri gisobanura. Isobanura kandi uburyo ababyeyi bashobora guha abana babo ubuyobozi no kubahana mu buryo butuma batazinukwa.”