Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ukw.
“Imyanzuro myinshi tuba tugomba gufata iba izagira ingaruka zikomeye ku mibereho yacu. Ni iki cyadufasha kwirinda gufata imyanzuro idahuje n’ubwenge? [Reka asubize. Hanyuma soma mu Migani 3:6.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi itugira inama eshanu zishingiye kuri Bibiliya zishobora kudufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge.”
Réveillez-vous! 22 oct.
“Mbese waba warabonye ko tugenda turushaho kumva iby’indwara zitumva imiti? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma impamvu ibitera kandi ikatugira inama y’icyo twakora kugira ngo twirinde. Nanone isuzuma isezerano rya Bibiliya rihereranye n’isi nshya, aho nta muntu uzongera kurwara.” Soma muri Yesaya 33:24.
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Twese twigeze guhemukirwa n’abantu twari twiringiye. Mbese wigeze wibaza niba hari umuntu n’umwe ushobora kwizera? [Reka asubize. Hanyuma soma mu Migani 3:5.] Iyi gazeti isobanura impamvu dushobora kwiringira Imana mu buryo bwuzuye. Nanone isobanura ukuntu twamenya abantu dushobora kwiringira.”
Réveillez-vous! 8 nov.
“Ibintu bikomoka kuri peteroli bigira uruhare mu mibereho yacu hafi ya yose. Mbese wigeze utekereza uko ubuzima bwamera ibyo bintu biramutse bibuze? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma ukuntu ibintu bikomoka kuri peteroli byaje kugira uruhare rukomeye mu isi ya none. Nanone kandi, isobanura impamvu tutagomba gutinya ko hari igihe peteroli izashira mu butaka.