Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ukw.
“Kubera ko Imana iba mu ijuru, abantu bamwe bafata umwanzuro w’uko kuyimenya ari ibintu bidashoboka. Mbese nawe waba warigeze utekereza utyo? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yohana 17:3.] Iyi gazeti isobanura ukuntu dushobora kugira ubumenyi ku byerekeye Imana.”
Réveillez-vous! Oct.
“Abenshi muri twe bapfushije abantu bakundaga. None se, utekereza ko hari icyo twakora kugira ngo dufashe abo bantu bapfuye? [Reka asubize.] Iyi ngingo igaragaza igisubizo Bibiliya itanga kuri icyo kibazo. Nanone kandi, isuzuma iri sezerano rihumuriza.” Soma muri Yohana 5:28, 29, hanyuma umwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Muri iki gihe hari ibitekerezo bivuguruzanya ku bihereranye no kurera abana. None se utekereza ko ababyeyi bashobora kubona inama ziringirwa? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 32:8.] Iyi gazeti itanga inyigisho z’ingirakamaro zituruka muri Bibiliya zivuga ibihereranye no kurera abana.”
Réveillez-vous! Nov.
“Mbese wigeze wibaza uti ‘niba hariho Imana yuje urukundo, ikiranuka kandi ifite imbaraga, kuki hariho imibabaro myinshi bene aka kageni?’ [Reka asubize.] Zirikana icyo uyu murongo w’Ibyanditswe uvuga ku bihereranye n’impamvu ituma habaho imibabaro. [Soma muri 1 Yohana 5:19.] Iyi gazeti yifashisha Bibiliya maze igasobanura icyo Imana irimo ikora kugira ngo ivaneho imibabaro.”