Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ukw.
“Abantu benshi babona ko kwiga ari byo bituma umuntu agira icyo ageraho mu buzima. Mbese utekereza ko hari inyigisho zishobora gutuma umuntu aba mwiza kurushaho kandi agahangana n’ingorane ahura na zo mu mibereho ye? [Reka asubize, hanyuma usome mu Baroma 12:2.] Iyi gazeti isuzuma uko twakungukirwa n’inyigisho nziza kurusha izindi zose dushobora kubona.”
Réveillez-vous! 22 oct.
“Abantu benshi bishimira gusoma ibinyamakuru hafi buri munsi. Mbese wumva dushobora kwemera amakuru aba yanditswemo? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! itanga ibitekerezo bihereranye n’uko twakungukirwa no gusoma ibinyamakuru. Inagaragaza impamvu twagombye kugira amakenga.” Soma mu Migani 14:15.
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Abantu benshi bababazwa n’akarengane kuzuye muri iyi si. Mbese utekereza ko hari umuntu ushobora guhindura isi? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza inzitizi zituma hatabaho ihinduka, ikanagaragaza uzazikuraho n’uko azashyiraho isi irangwa n’amahoro n’umutekano nyakuri.” Soma muri Zaburi ya 72:12-14.
Réveillez-vous! 8 nov.
“Ku isi hose hari itandukaniro rinini cyane hagati y’abakire n’abakene. Mbese utekereza ko hari icyo abantu bakora kugira ngo bazibe icyo cyuho? [Reka asubize, hanyuma usome muri Matayo 6:9, 10.] Iyi gazeti igaragaza impamvu dushobora kwiringira ko Ubwami bw’Imana buzakuraho ubusumbane bwugarije abantu muri iki gihe.”