Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Uku. Utangaza Ubwami Bwa Yehova
“Mu gihe nk’iki cy’umwaka, abantu benshi batekereza ku bihereranye na Yesu Kristo, baba bamwizera cyangwa batamwizera. Bamwe bavuga ko atari umuntu nyakuri wabayeho. Wowe se, ubibona ute? [Nyuma yo kumva igisubizo cye, soma muri Matayo 16:15, 16.] Ndizera ntashidikanya ko uzashimishwa no gusoma iyi ngingo ivuga ibihereranye na ‘Yesu Nyawe,’ kugira ngo urebe ukuntu agira ingaruka ku mibereho yawe muri iki gihe, n’ukuntu azazigira ku mibereho yawe yo mu gihe kizaza.”
Réveillez-vous! 22 déc.
“Mbese, ntiwemera ko kugira ngo tugire ubuzima bwiza, tugomba kuba dufite ahantu hatanduye kandi hiringirwa tuvana ibyokurya? [Reka asubize.] Zirikana ibyo Imana yasezeranyije ubwoko bwayo mu bihe bya Bibiliya. [Soma mu Balewi 26:4, 5.] Iyi Réveillez-vous! ivuga ibihereranye n’imihangayiko iriho muri iki gihe ku birebana n’ibiryo turya. Nanone yerekeza ku gihe Imana izaduha umutekano ku isi hose.”
Umunara w’Umurinzi 1 Mut. Utangaza Ubwami Bwa Yehova
“Mbese, ujya wibaza impamvu abantu bamwe basa n’aho bafite imibereho itabagoye, mu gihe abandi bo bahatana kugira ngo babone ikibatunga?Hari icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ibyo. [Soma muri Yobu 34:19.] Muri iyi gazeti hasobanurwa ukuntu Imana ifite umugambi wo kuvanaho ubusumbane mu bantu.”
Réveillez-vous! 8 jan.
“Ku isi hose, imitingito ituma hapfa abantu batabarika kandi ikangiza ibintu bitagira ingano. Abashoboye kurokoka, akenshi basigara batagira aho kwikinga. Iyi Réveillez-vous! igaragaza ukuntu abantu benshi bashoboye guhangana n’ingaruka z’umutingito w’isi. Nanone isobanura ukuntu imitingito y’isi iri mu bintu bigize ubuhanuzi bw’ingenzi bwa Bibiliya.”