Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gash.
“Mbese, waba warigeze kwibaza ibihereranye n’uko wayobora imibereho yawe mu buryo bwiza kurusha ubundi n’ukuntu wafata imyanzuro y’ingirakamaro? [Reka asubize.] Bumwe mu buyobozi bwiza cyane kuruta ubundi, urugero nk’Itegeko rya Zahabu, buboneka muri Bibiliya. [Soma muri Matayo 7:12.] Ni ayahe mahame y’Imana yandi ashobora kutugirira umumaro mu buryo butaziguye? Uzabona igisubizo muri iyi gazeti.”
Réveillez-vous! 22 fév.
“Ushobora kuba warabonye ko ahantu henshi hakorerwa akazi hagenda harushaho kuba ahantu hashobora guteza akaga. Iyi gazeti ikubiyemo inama nziza cyane zihereranye n’ukuntu aho hantu hashobora kurangwa n’umutekano kurushaho. Nanone igaragaza ko kugira ngo tumererwe neza bifitanye isano no kuba tubona akazi k’umubiri mu buryo bushyize mu gaciro. Nyamuna uzayisome.”
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Kubera ibintu byose birimo biba muri iki gihe, abenshi muri twe bibaza icyo igihe kizaza kiduhishiye. Mu isengesho rizwi cyane, Yesu Kristo yahishuye impamvu dushobora kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere. [Soma muri Matayo 6:9, 10.] Abantu bagenda basubira mu makosa yakozwe mu gihe cya kera. Ariko muri icyo gihe, abantu bakoreraga Imana bari bafite igihe kizaza gishimishije. Iyi gazeti igaragaza ukuntu natwe dushobora kugira icyizere nk’icyo.”
Réveillez-vous! 8 mars
“Bibiliya itsindagiriza akamaro ko guhabwa inyigisho nziza. [Soma mu Migani 2:10, 11.] Abenshi twibonera ukuntu ari iby’ingenzi ko abana bagira abarimu babishoboye. Iyi gazeti ya Réveillez-vous! itsindagiriza uruhare rw’ingenzi abarimu bafite, ukuntu twagombye kugaragaza ko dushimira ku bw’ubwitange bwabo n’icyo ababyeyi bashobora gukora kugira ngo babafashe muri iyo nshingano yabo iruhije.”