Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 wer. Utangaza Ubwami bwa Yehova
“Mbese, waba wemera ko ubutegetsi bukiranuka bushobora gutuma iyi si iba ahantu heza cyane ho kuba? [Reka asubize.] Noneho, zirikana ibyo Bibiliya isezeranya. [Soma muri Zaburi ya 37:11.] Amahoro nk’ayo azaba impamo igihe hazaba hategeka Umuyobozi utunganye uvugwa muri izi ngingo.”
Réveillez-vous! 22 mar.
“Imitingito y’isi ishobora gutuma hapfa abantu batabarika kandi ikangiza ibintu bitagira ingano. Akenshi, abarokotse basigara nta ho kwikinga bagira, nta n’uburyo bafite bwo kwigobotora muri izo ngorane. Iyi gazeti ya Reveillez-vous! igaragaza ukuntu abantu bashoboye guhangana n’ingaruka z’umutingito w’isi. Nanone igaragaza ukuntu imitingito y’isi ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bikubiye mu buhanuzi bwa Bibiliya.”
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Reka nkubwire ibitekerezo bisusurutsa umutima biboneka muri Bibiliya. [Soma muri Matayo 22:37.] Uratekereza ko ibyo bisobanura iki? [Reka asubize.] Zirikana iyi ngingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Shaka Imana Ubigiranye Umutima Wawe n’Ubwenge Bwawe.’ Mbese, kugira ukwizera nyakuri byaba bishingiye ku mutima gusa, cyangwa se nanone byaba binakubiyemo ubwenge? Igisubizo kiboneka muri iyi gazeti.”
Réveillez-vous! 8 avr.
“Nk’uko ubizi, kwita ku muryango ni ikibazo cy’ingorabahizi muri iki gihe; kandi kuba umubyeyi ni umurimo utoroshye. Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ikubiyemo ikiganiro gishimishije ku bihereranye n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Kuba Umubyeyi—Mbese, Byaba Bisaba Ibintu Birenze Ubushobozi bw’Umuntu?’ Nakwishimira kugusigira iyi gazeti.”