Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Wer.
“Twishimiye kugutumirira kwifatanya mu kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rizaba ku Cyumweru tariki ya 4 Mata. [Musobanurire wifashishije ibiri ku gifubiko cy’iyi gazeti cyangwa ku gapapuro gatumira abantu ku Rwibutso. Hanyuma usome muri Luka 22:19.] Ingingo zibanza z’iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi zisobanura icyo Urwibutso ari cyo n’uko rwizihizwa.”
Réveillez-vous! 22 mars
Nyuma yo kuvuga ikintu kibabaje abantu bacyibuka, baza uti “waba warigeze wibaza impamvu Imana ireka ibintu nk’ibyo bikabaho? [Reka asubize. Hanyuma usome muri Yakobo 1:13.] Iyi gazeti yandikiwe cyane cyane urubyiruko, isobanura impamvu Umuremyi wacu wuje urukundo atari yagoboka abantu ngo abakurireho imibabaro.”
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Mu mirongo yo muri Bibiliya, ni mike cyane ijya igibwaho impaka nyinshi nk’izagiwe ku mirongo ivuga mu buryo bw’amayobera ibihereranye n’ikimenyetso cy’inyamaswa. Hari icyo waba warayumviseho? [Reka asubize. Hanyuma usome mu Byahishuwe 13:16-18.] Bibiliya iduha uburyo budufasha gusobanukirwa ayo mayobera. Iyi gazeti isobanura ibyo bintu.”
Réveillez-vous! 8 avril
“Abantu benshi usanga bazi neza inkuru ivuga imibereho ya Mose. Ariko se, waba uzi ko Mose yavuze ikintu gifitanye isano n’imibereho yacu muri iki gihe? [Reka asubize. Hanyuma usome mu Gutegeka 18:15.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ivuga iby’uwo muhanuzi wavuzwe, n’icyo agiye kuzamarira abantu vuba aha.”