Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mata Utangaza Ubwami bwa Yehova
“Aho abantu baba batuye hose, bashishikazwa n’ibihereranye n’umutekano, urugero nko kugira akazi gashimishije. Ariko se, waba warigeze utekereza ko hari isoko y’umutekano urambye ishobora gutuma ugira umutekano iteka ryose? [Soma muri Zaburi ya 16:8, 9.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ahantu umutekano nyakuri ushobora kuboneka.”
Réveillez-vous! 22 avr.
“Muri iki gihe, abantu benshi bava mu madini kugira ngo basenge Imana mu buryo bwabo bwite. Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’iyo myifatire? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza ko uburyo dusengamo Imana ari ubw’ingenzi kuri yo rwose. [Soma muri Yohana 4:24.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ivuga ibihereranye n’uburyo bwiza cyane kuruta ubundi ushobora guhaza ibyo ukeneye byo mu buryo bw’umwuka.”
Umunara w’Umurinzi 1 Gic.
“Mbese, waba uzi umuntu urwaye mu buryo bukomeye cyane cyangwa uwamugaye? Nta gushidikanya, wemera ko abantu nk’abo bakeneye guterwa inkunga. Ariko se, ni iki dushobora kuvuga kugira ngo tubatere inkunga? Bibiliya ikubiyemo amagambo atanga ibyiringiro. [Soma muri Yesaya 35:5, 6.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura impamvu dushobora kwiringira ko ubwo buhanuzi buzasohozwa.”
Réveillez-vous! 8 mai
“Muri uyu mwaka ushize, amahoro yarahungabanyijwe kurusha mbere hose. Mbese, utekereza ko ubutegetsi bwa kimuntu bufite ubushobozi bwo gutuma amahoro aganza ku isi? [Nyuma yo kumva igisubizo cye, soma muri Yesaya 2:4.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza impamvu dushobora kwiringira tudashidikanya ko vuba aha isi izagira amahoro.”