Jya ugaragaza ko ufatana uburemere umutungo ukoreshwa mu bikorwa bya gitewokarasi
1 Igihe Umwami Yosiya yiteguraga gusana urusengero, yashimye abari bashinzwe gukora iyo mirimo avuga ko ‘ifeza babahaye batagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe’ (2 Abami 22:3-7). Agaciro abo bantu bahaga ibintu byera, kagaragariye mu buryo bakoresheje neza uwo mutungo bari barashinzwe. Muri iki gihe, iyo dukora umurimo wera wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, tugomba mu buryo nk’ubwo kugaragaza ko turi abizerwa, dukoresha neza umutungo twahawe.
2 Mu murimo wo kubwiriza: Kuba dufatana uburemere ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu bitabo byacu kandi tuzi ko kubyandika bitwara amafaranga, bituma tubona ko ari iby’agaciro kenshi. Ntitwagombye gutanga ibitabo byacu uko twiboneye kose, tubiha abantu batagaragaza rwose ko bafatana uburemere ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Mu gihe umuntu agaragaje ko adashimishijwe cyane n’ubutumwa bwiza, dushobora kumuha inkuru y’Ubwami aho kumuha igitabo.
3 Jya utanga ibitabo mu buryo bugaragaza ko wita ku gaciro kabyo. Jya wirinda kubisiga aho abantu benshi bahurira, aho bashobora kujya babiteragirana gusa. Kugira ngo wirinde gupfusha ubusa, jya ubarura ibitabo ufite mu rugo mbere yo gufata ibindi. Niba ujya usagura amagazeti kuri buri nomero, ushobora kugabanya umubare w’amagazeti utumiza.
4 Ibitabo by’umuntu ku giti cye: Twagombye rwose gutumiza ibitabo dukeneye byonyine. Twagombye kwirinda gupfusha ubusa, cyane cyane mu gihe dutumiza za Bibiliya zisize zahabu, n’iyitwa Bible à références kimwe n’ibindi bitabo binini nka Concordance, Index, imibumbe ya Étude perspicace des Écritures n’igitabo Prédicateurs, ibyo byose bikaba byandikwa hakoreshejwe amafaranga menshi.
5 Mbese, ujya wibuka kwandika izina ryawe na aderesi mu gitabo cyawe bwite muri ibyo? Ibyo bituma udakenera kenshi ibitabo byo gusimbura ibiba byatakaye. Mu gihe utaye igitabo cy’indirimbo, Bibiliya cyangwa igitabo uyoboreramo icyigisho, wenda ushobora kukibona mu biba byaratakaye bigakusanyirizwa hamwe ku Nzu y’Ubwami cyangwa aho ikoraniro ribera.—Luka 15:8, 9.
6 Nimucyo tujye twihatira gukoresha ibitabo byacu mu buryo buhuje n’ubwenge. Ubwo ni bwo buryo bwo kugaragaza ko turi abizerwa mu buryo dukoresha umutungo w’Ubwami twahawe na Yehova.—Luka 16:10.