Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nzeri
“Abantu bo hirya no hino ku isi bagiye bumva ibihereranye na Yesu Kristo. Bamwe bavuga ko yari umuntu ukomeye gusa. Abandi bo ariko, bamufata nk’Imana Ishoborabyose bakamusenga. Utekereza ko Yesu Kristo yari muntu ki? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura neza uwo Yesu yari we, aho yaturutse, n’aho ari muri iki gihe.” Soma muri Yohana 17:3.
Réveillez-vous! 22 sept.
“Abantu benshi ntibashobora kubona ahantu heza baba. Mbese utekereza ko hari igihe buri wese azagira inzu ikwiriye? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ikubiyemo raporo ya vuba aha igaragaza ko hari ikibazo cy’ibura ry’amacumbi. Inagaragaza impamvu dushobora kwiringira ko iri sezerano Imana itanga rizasohozwa.” Soma muri Yesaya 65:21, 22.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.
Soma ikibazo kiri ku gifubiko maze umubaze uti “mbese uzi ikimenyetso kivugwa aha icyo ari cyo? [Reka asubize, hanyuma usome muri Matayo 24:3.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ibintu bitanu by’ingenzi bigize ikimenyetso, kandi igasobanura impamvu tugomba kukimenya.” Erekana agasanduku kari ku ipaji ya 6.
Réveillez-vous! 8 oct.
“Gukabya kunywa ibinyobwa bisindisha biteza ingorane nyinshi. Iyi gazeti igaragaza ingaruka ibinyobwa bisindisha bigira ku mubiri w’umuntu. [Erekana ifoto iri ku ipaji ya 7.] Ingingo zo muri iyi gazeti zivuga uko umuntu yakwirinda kubatwa n’inzoga hamwe n’icyo abandi bakora kugira ngo bamufashe.”