Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Uku.
“Ese waba warabonye ko amahame abantu bagenderaho mu bihereranye n’isuku aba atandukanye? [Reka asubize.] Dore impamvu kugira isuku ari iby’ingenzi. [Soma muri 1 Petero 1:16.] Iyi ngingo itanga ibitekerezo by’ingirakamaro byadufasha gukomeza kugira isuku.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 9.
Réveillez-vous! Uku.
“Muri ibi bihe by’umwaka usanga abantu benshi bagerageza guhesha Yesu icyubahiro. None se ukurikije uyu murongo w’Ibyanditswe, wavuga ko ari ubuhe buryo bwiza cyane bwo kumuhesha icyubahiro? [Soma muri Yohana 14:15, hanyuma ureke asubize.] Itariki nyayo Yesu yavukiyeho ntizwi. Nanone kandi, uramutse umenye impamvu itariki ya 25 Ukuboza ari yo yatoranyijwe ngo ibe umunsi wa Noheli byagutangaza.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Umunara w’Umurinzi 1 Mut.
“Ku isi hose, abantu ntibavuga rumwe ku bihereranye na Mariya nyina wa Yesu. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza ko Mariya yagize uruhare rukomeye cyane mu mateka. [Soma muri Luka 1:30-32.] Iyi gazeti igaragaza isomo twakura ku rugero yatanze.”
Réveillez-vous! Mut.
“Ibiyaga byinshi n’imigezi byo ku isi biragenda bikama, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni ntibagira amazi meza yo kunywa. Ese utekereza ko abantu bafite ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo burundu? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yeremiya 10:23.] Iyi gazeti igaragaza uko icyo kibazo kizakemuka burundu nk’uko Bibiliya ibivuga.”