Inkuru y’Ubwami No. 38 izatangwa mu kwezi k’Ugushyingo
1. Ni iki abantu bibaza ku bihereranye n’abapfuye, kandi se ibyo bibaza bizasubizwa bite mu kwezi k’Ugushyingo?
1 Urupfu ni umwanzi w’abantu bose, uko ibyo bizera byaba biri kose (1 Kor 15:26). Abantu benshi bibaza aho abapfuye bari kandi bakibaza niba bazongera kubabona. Iyo ni yo mpamvu amatorero yo ku isi hose azifatanya muri gahunda izamara ukwezi kose yo gutanga Inkuru y’Ubwami No. 38 ifite umutwe uvuga ngo “Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?” Iyo gahunda yihariye izatangira ku itariki ya 1 Ugushyingo. Uko kwezi nikurangira, tuzajya tuyitanga mu murimo wo kubwiriza nk’uko dutanga izindi.
2. Inkuru y’Ubwami No. 38 iteye ite?
2 Uko iteye: Umuntu agomba kuzinga Inkuru y’Ubwami No. 38 ihagaritse, ku buryo uruhande rw’imbere rugaragaza umutwe wayo ushishikaje n’amagambo agira ati “Ese wasubiza uti . . . yego? oya? birashoboka?” Umusomyi narambura iyo nkuru y’Ubwami azahita abona uko Bibiliya isubiza ikibazo kigize umutwe w’iyo nkuru y’Ubwami kandi abone n’icyo iryo sezerano ryo muri Bibiliya rishobora kumumarira. Nanone azabona impamvu zamufasha kwemera ibyo Bibiliya ivuga. Ahagana inyuma kuri iyo nkuru y’Ubwami, umusomyi ahasanga ikibazo gishishikaje kandi cyatuma yifuza kwiga byinshi kurushaho.
3. Inkuru y’Ubwami No. 38 izatangwa ite?
3 Uko izatangwa: Tuzayitanga nk’uko dutanga impapuro zitumirira abantu kuza mu Rwibutso cyangwa mu makoraniro y’intara. Abasaza bazatanga amabwiriza y’uko iyo nkuru y’Ubwami izatangwa mu ifasi yose y’itorero, nk’uko bivugwa mu ibaruwa yo ku itariki ya 1 Mata 2013. Amatorero afite ifasi nto ashobora gufasha amatorero ayegereye afite ifasi nini. Nimumara kubona Inkuru y’Ubwami No. 38, uzibuke gufata izo ukeneye gukoresha mu cyumweru kimwe gusa. Iyo nkuru y’Ubwami izabanza gutangwa ku nzu n’inzu. Ifasi nirangira izatangwa no mu bundi buryo bwo kubwiriza. Nimurangiza gutanga izo nkuru z’Ubwami ukwezi kutararangira, muzatange ibitabo bizaba bitangwa muri uko kwezi. Kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi, tuzihatira gutanga izo nkuru z’Ubwami aho kwibanda ku murimo wo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Mu mpera z’ibyumweru tuzihatira gutanga n’amagazeti aho bikwiriye. Ese witeguye kwifatanya mu buryo bwuzuye muri iyo gahunda yihariye?