“Nongeye kutamusanga mu rugo!”
Ese wigeze uvuga ayo magambo ubuze umuntu wagaragaje ko ashimishijwe? Ushobora kuba waragiye umusura ariko ntushobore kuhira imbuto y’ukuri wateye (1 Kor 3:6). Hari igihe ababwiriza b’inararibonye bandikira umuntu batashoboye gusanga mu rugo, cyangwa bagasiga akandiko gato ku muryango. Hari ababwiriza birinda icyo kibazo, bagasaba nyir’inzu nomero ze za telefoni, wenda bakamubaza bati “ese nzakoherereze ubutumwa bugufi?” Ushobora kubara ko wasubiye gusura igihe wasuye umuntu cyangwa ukamubwiriza ukoresheje ibaruwa, ukamwandikira kuri interineti, kuri telefoni, ugasiga akandiko gato ku muryango cyangwa ukamuterefona. Niyo umuntu yaba adakunze kuboneka mu rugo, dushobora gutuma akomeza kwishimira ukuri.