Uburyo bw’icyitegererezo
Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira
“Turimo turaha abantu bose iyi nomero idasanzwe y’Umunara w’Umurinzi. [Yimwereke.] Hari abantu batekereza ko gusenga ari uguta igihe kuko nta wuba ubateze amatwi. Abandi bo bemera ko Imana ibumva. Wowe se ubyumva ute? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’isengesho. [Soma muri Yesaya 30:19.] Iyi gazeti igaragaza neza ko Imana yumva amasengesho, kandi ko iyasubiza iyo umuntu asenze mu buryo buhuje n’uko ishaka.”
Nimukanguke! Ukwakira
“Abantu benshi bibaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Twari tubasuye ngo tuganire kuri icyo kibazo. Ese wumva kubaza Imana icyo kibazo byaba ari ukuyisuzugura? [Reka asubize.] Umukiranutsi Yobu yifuzaga kubaza Imana icyo kibazo. [Soma muri Yobu 23:3-5.] Iyi gazeti igaragaza ibibazo bitatu abantu babaza Imana baramutse babonye uburyo, kandi ikagaragaza ibisubizo byumvikana Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo.”