INGINGO YA 14
Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
Abaheburayo 8:1
INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gukurikira ikiganiro cyawe, unagaragaze neza aho buri ngingo y’ingenzi ihuriye n’intego y’ikiganiro n’umutwe wacyo.
UKO WABIGENZA:
Zirikana icyo ugamije. Suzuma niba ikiganiro cyawe kigamije gusobanurira abantu ibintu runaka, kugira icyo kibemeza cyangwa kubashishikariza kugira icyo bakora, maze ugitange ukurikije iyo ntego. Kora uko ushoboye buri ngingo y’ingenzi uyihuze n’iyo ntego.
Tsindagiriza umutwe w’ikiganiro. Mu gihe utanga ikiganiro, jya ugaruka kuri uwo mutwe usubiramo amagambo y’ingenzi awugize cyangwa ukoresha amagambo asobanura kimwe na yo.
Garagaza ingingo z’ingenzi mu magambo yumvikana. Toranya gusa ingingo z’ingenzi zifitanye isano n’umutwe w’ikiganiro kandi uzigishe neza ukurikije igihe cyagenwe. Jya utoranya ingingo z’ingenzi nke, usobanure buri ngingo, uruhuke mu gihe uyirangije, kandi wumvikanishe ko ugiye ku yindi.