Abacamanza
1 Yosuwa amaze gupfa,+ Abisirayeli babaza+ Yehova bati “ni nde muri twe uzazamuka mbere agatera Abanyakanani?” 2 Maze Yehova arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazazamuka.+ Nzahana icyo gihugu mu maboko yabo.” 3 Nuko Abayuda babwira abavandimwe babo b’Abasimeyoni bati “nimuze muri gakondo yacu+ mudufashe kurwanya Abanyakanani, natwe tuzaza muri gakondo yanyu+ tubafashe.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo.+
4 Abayuda barazamuka, Yehova ahana Abanyakanani n’Abaperizi mu maboko yabo,+ ku buryo babatsindiye i Bezeki bakahicira abantu ibihumbi icumi. 5 Basanze Adoni-Bezeki i Bezeki barwana na we kandi batsinda Abanyakanani+ n’Abaperizi.+ 6 Adoni-Bezeki ahunze baramukurikira baramufata, bamuca ibikumwe n’amano manini. 7 Adoni-Bezeki aravuga ati “hari abami mirongo irindwi naciye ibikumwe n’amano manini bajyaga batoragura ibyokurya munsi y’ameza yanjye. Ibyo nabakoreye ni byo Imana inyituye.”+ Hanyuma bamujyana i Yerusalemu+ agwayo.
8 Nanone Abayuda batera Yerusalemu+ barayifata, bicisha inkota abaho bose, uwo mugi barawutwika. 9 Hanyuma Abayuda baramanuka batera Abanyakanani bari batuye mu karere k’imisozi miremire n’i Negebu+ no muri Shefela.+ 10 Abayuda batera Abanyakanani bari batuye i Heburoni+ (Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-Aruba),+ bica Sheshayi, Ahimani na Talumayi.+
11 Bavayo batera abari batuye i Debiri.+ (Debiri yahoze yitwa Kiriyati-Seferi.)+ 12 Nuko Kalebu+ aravuga ati “umuntu wese uri butsinde Kiriyati-Seferi akayigarurira, nzamushyingira+ umukobwa wanjye Akisa.”+ 13 Otiniyeli+ mwene Kenazi,+ murumuna wa Kalebu,+ arahigarurira, nuko Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.+ 14 Akisa agiye iwabo, agenda atitiriza umugabo we ngo asabe sebukwe umurima. Akisa acyicaye ku ndogobe akoma mu mashyi ahamagara se.+ Kalebu aramubaza ati “urifuza iki?” 15 Akisa aramusubiza ati “mpa umugisha,+ kuko aho wampaye mu majyepfo ari ahantu humagaye; mpa na Guloti-Mayimu.”* Nuko amuha Guloti ya Ruguru+ na Guloti y’Epfo.
16 Bene Keni,+ sebukwe wa Mose,+ bava mu mugi w’ibiti by’imikindo+ bari kumwe n’Abayuda, bagera mu butayu bw’i Buyuda buri mu majyepfo ya Aradi,+ baturana n’abaturage baho.+ 17 Abayuda n’abavandimwe babo b’Abasimeyoni batera Abanyakanani bari batuye i Sefati, barabarimbura.+ Kuva icyo gihe uwo mugi bawita Horuma.+ 18 Hanyuma Abayuda bigarurira Gaza+ n’akarere kahakikije, Ashikeloni+ n’akarere kahakikije, na Ekuroni+ n’akarere kahakikije. 19 Yehova akomeza kubana n’Abayuda bigarurira akarere k’imisozi miremire, ariko ntibashobora kwirukana abaturage bo mu bibaya kuko bari bafite amagare y’intambara+ afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye cyane.+ 20 Bamaze guha Kalebu Heburoni nk’uko Mose yari yarabimusezeranyije,+ yahirukanye abahungu batatu ba Anaki.+
21 Ababenyamini ntibirukanye Abayebusi bari batuye i Yerusalemu,+ ahubwo Abayebusi bakomeje guturana na bo muri Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.+
22 Hagati aho, abo mu nzu ya Yozefu+ barazamutse batera i Beteli,+ kandi Yehova yari kumwe na bo.+ 23 Abo mu nzu ya Yozefu bajya gutata+ i Beteli (uwo mugi wahoze witwa Luzi).+ 24 Abo batasi babonye umugabo usohotse muri uwo mugi, baramubwira bati “turakwinginze, twereke aho twanyura kugira ngo twinjire mu mugi; natwe tuzakugirira neza.”+ 25 Nuko uwo mugabo abereka aho binjirira muri uwo mugi; bawurimbuza inkota,+ ariko uwo mugabo n’abo mu rugo rwe bose barabareka barigendera.+ 26 Uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti+ yubakayo umugi awita Luzi. Uko ni ko witwa kugeza n’uyu munsi.
27 Abamanase+ ntibigaruriye Beti-Sheyani+ n’imidugudu ihakikije, Tanaki+ n’imidugudu ihakikije, Dori+ n’abaturage baho n’imidugudu ihakikije, Ibuleyamu+ n’abaturage baho n’imidugudu ihakikije, na Megido+ n’abaturage baho n’imidugudu ihakikije; ahubwo Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu.+ 28 Abisirayeli bamaze gukomera,+ bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+
29 Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanani bari batuye i Gezeri. Abanyakanani bakomeje gutura mu Befurayimu i Gezeri.+
30 Abazabuloni+ ntibirukanye abaturage b’i Kitironi n’ab’i Nahaloli,+ ahubwo abo Banyakanani bakomeje gutura muri bo+ bagakoreshwa imirimo y’agahato.+
31 Abasheri+ ntibirukanye abaturage ba Ako, ab’i Sidoni,+ aba Ahulaba, aba Akizibu,+ ab’i Heliba, aba Afiki+ n’ab’i Rehobu.+ 32 Abasheri bakomeje gutura mu Banyakanani bari batuye muri icyo gihugu, kuko batabirukanye.+
33 Abanafutali+ ntibirukanye abaturage b’i Beti-Shemeshi n’ab’i Beti-Anati;+ ahubwo bakomeje gutura mu Banyakanani bari batuye muri icyo gihugu.+ Abanafutali bakoresheje abaturage b’i Beti-Shemeshi n’ab’i Beti-Anati imirimo y’agahato.+
34 Abamori bahejeje bene Dani+ mu karere k’imisozi miremire, ntibabemerera kumanuka ngo bajye mu bibaya.+ 35 Nuko Abamori bakomeza gutura ku musozi wa Heresi no muri Ayaloni+ n’i Shalubimu.+ Ariko bene Yozefu bamaze gukomera babakoresha imirimo y’agahato.+ 36 Akarere k’Abamori kaheraga ku nzira izamuka ijya Akurabimu,+ kagahera n’i Sela kakazamuka mu misozi.