ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 31:2-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Dore natoranyije Besaleli+ umuhungu wa Uri. Uwo Uri ni umuhungu wa Huri, wo mu muryango wa Yuda.+ 3 Nzamuha umwuka wanjye muhe ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi kandi agire ubuhanga mu myuga y’ubwoko bwose. 4 Azakora ibishushanyo mbonera, acure ibintu muri zahabu, mu ifeza no mu muringa. 5 Nanone azaconga amabuye y’agaciro ayashyire mu myanya yayo+ kandi abaze mu biti ibintu by’ubwoko bwose.+

  • Kuva 35:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Hanyuma Mose abwira Abisirayeli ati: “Dore Yehova yatoranyije Besaleli umuhungu wa Uri. Uwo Uri ni umuhungu wa Huri wo mu muryango wa Yuda.+

  • Kuva 36:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 36 “Besaleli na Oholiyabu bazakore iyo mirimo, bakorane n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge no gusobanukirwa, kugira ngo bamenye uko bazakora imirimo yose ifitanye isano n’ahantu hera bakurikije ibyo Yehova yategetse byose.”+

  • Kuva 37:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 37 Besaleli+ abaza Isanduku+ mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Uburebure bwayo bwari metero imwe na santimetero 11,* ubugari bwayo ari santimetero 67* n’ubuhagarike ari santimetero 67.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 1:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Igicaniro cy’umuringa+ Besaleli+ umuhungu wa Uri, umuhungu wa Huri yari yaracuze, cyari cyarashyizwe imbere y’ihema rya Yehova. Salomo n’abantu bose basengeraga imbere yacyo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze