-
Abalewi 7:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli. Bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Mbyatse Abisirayeli mbiha umutambyi Aroni n’abahungu be. Iryo ni itegeko rihoraho ry’Abisirayeli.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Uzamuhe+ ku binyampeke byawe byeze bwa mbere, kuri divayi yawe nshya, ku mavuta yawe no ku bwoya uzaba wogoshe bwa mbere ku matungo yo mu mikumbi yawe.
-
-
1 Abakorinto 9:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Muzi neza ko abantu bakora imirimo yo mu rusengero barya ku byo abantu baba bazanye mu rusengero. Nanone abantu bakora umurimo wo ku gicaniro batwara ku byatambiwe ku gicaniro.+
-