ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 2:30-35
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Ariko Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyatwemereye kwambuka ngo tunyure mu gihugu cye, kuko Yehova Imana yacu yamuretse akanga kumva*+ kugira ngo amubahe mumwice. Namwe mwarabyiboneye ko ari ko byagenze.+

      31 “Nuko Yehova arambwira ati: ‘dore natangiye kubaha Sihoni n’igihugu cye. Mutangire mucyigarurire.’+ 32 Igihe Sihoni n’abantu be bose bazaga badusanga i Yahasi+ ngo turwane, 33 Yehova Imana yacu yaradufashije, tumutsindana n’abahungu be n’abantu be bose. 34 Icyo gihe twigaruriye imijyi ye yose kandi turayirimbura. Twishe abagabo, abagore n’abana bato, ntitwasiga n’uwo kubara inkuru.+ 35 Amatungo ni yo yonyine twabatwaye, tujyana n’ibyo twasahuye mu mijyi twigaruriye.

  • Gutegeka kwa Kabiri 29:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Amaherezo mwageze aha hantu maze Sihoni umwami w’i Heshiboni+ na Ogi umwami w’i Bashani+ baza kuturwanya ariko turabatsinda.+

  • Abacamanza 11:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 “‘Nyuma yaho Abisirayeli bohereje intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, wategekeraga i Heshiboni, baramubwira bati: “turakwinginze reka tunyure mu gihugu cyawe tujye mu gihugu cyacu.”+ 20 Ariko Sihoni ntiyizera ko Abisirayeli bari kunyura mu gihugu cye gusa, ateranya ingabo ze zose, ashinga amahema i Yahasi kugira ngo atere Abisirayeli.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze