-
Kubara 21:21-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nuko Abisirayeli batuma abantu ku mwami w’Abamori witwa Sihoni ngo bamubwire bati:+ 22 “Reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu kandi nta riba tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.”+ 23 Ariko Sihoni ntiyemerera Abisirayeli kunyura mu gihugu cye, ahubwo akoranya ingabo ze zose bajya kurwana n’Abisirayeli, bahurira mu butayu. Bageze i Yahasi batangira kurwana na bo.+ 24 Nuko Abisirayeli babicisha inkota,+ bigarurira igihugu cyabo+ uhereye kuri Arunoni+ ukageza kuri Yaboki,+ hafi y’igihugu cy’Abamoni, kuko Yazeri+ ari umupaka w’igihugu cy’Abamoni.+
25 Abisirayeli bigarurira iyo mijyi yose, batura mu mijyi yose y’Abamori,+ batura i Heshiboni no mu midugudu ihakikije yose. 26 Heshiboni yari umujyi wa Sihoni, umwami w’Abamori. Ni we wari wararwanye n’umwami w’i Mowabu, amutwara igihugu cye cyose kugeza ku kibaya cya Arunoni.
-