-
Nehemiya 13:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko ndabatonganya kandi mbasabira ibyago,* ndetse nkubita abagabo bamwe+ bo muri bo mbapfura n’umusatsi, maze mbarahiza Imana nti: “Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashake.+ 26 Ese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha? Mu mahanga yose nta mwami wari umeze nka we,+ Imana ye+ yaramukundaga kandi yamugize umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+ 27 Ntibyumvikana ukuntu namwe mutinyuka gukora ibintu bibi cyane nk’ibyo, mugahemukira Imana yacu, mugashaka abagore b’abanyamahanga!”+
-