ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa ngo urigirane n’imana zabo.+

  • Kuva 34:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Uramenye ntuzagirane isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kuko igihe bazaba bakora icyaha basenga imana zabo* banazitambira ibitambo,+ hatazabura umuntu ugutumira maze ukarya ku gitambo cye.+ 16 Ibyo bizatuma abahungu bawe+ ubasabira abakobwa babo, kandi kuko abakobwa babo batazabura gusenga imana zabo, bazatuma abahungu bawe na bo basenga imana zabo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Ntimuzashyingirane na bo. Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu banyu ntimuzabasabire abakobwa babo.+ 4 Kuko bazayobya abana banyu bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana,+ bigatuma Yehova abarakarira cyane, agahita abarimbura.+

  • Yosuwa 23:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze