-
Kuva 23:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa ngo urigirane n’imana zabo.+
-
-
Kuva 34:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Uramenye ntuzagirane isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kuko igihe bazaba bakora icyaha basenga imana zabo* banazitambira ibitambo,+ hatazabura umuntu ugutumira maze ukarya ku gitambo cye.+ 16 Ibyo bizatuma abahungu bawe+ ubasabira abakobwa babo, kandi kuko abakobwa babo batazabura gusenga imana zabo, bazatuma abahungu bawe na bo basenga imana zabo.+
-
-
Yosuwa 23:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”
-