ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+

  • 2 Abami 24:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ku ngufu i Babuloni,+ abagira abagaragu be n’ab’abahungu be,+ kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi bwatangiriye gutegeka,+

  • Yeremiya 39:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nebuzaradani+ wayoboraga abarindaga umwami, yafashe abaturage bari barasigaye mu mujyi n’abari baragiye ku ruhande rwe n’abandi bose bari basigaye, abajyana i Babuloni ku ngufu.

  • Yeremiya 52:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami, yajyanye ku ngufu bamwe mu bantu baciriritse n’abantu bari basigaye mu mujyi. Nanone yafashe abari baratorotse bagasanga umwami w’i Babuloni n’abakozi b’abahanga bari barasigaye.+

  • Yeremiya 52:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Uyu ni wo mubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye i Babuloni ku ngufu. Mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayahudi 3.023.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze