ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yobu 7:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Iminsi yanjye irihuta cyane kurusha imashini iboha,+

      Kandi irangira nta byiringiro.+

  • Yobu 14:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 “Ubuzima bw’umuntu ni bugufi,+

      Kandi buba bwuzuyemo imihangayiko.+

       2 Umuntu aba ameze nk’ururabo rurabya nyuma y’igihe gito rukuma.+

      Ameze nk’igicucu cy’izuba kigenda vuba, nticyongere kuboneka.+

  • Zab. 39:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 Iminsi yanjye wayigize mike.+

      Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+

      Mu by’ukuri nubwo umuntu yaba agaragara ko akomeye, ni umwuka gusa.+ (Sela)

       6 Ni ukuri umuntu amara igihe gito nk’igicucu bugamamo izuba.

      Akubita hirya no hino ariko nta cyo ageraho.

      Arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+

  • Zab. 103:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Umuntu abaho igihe gito nk’ibyatsi bibisi.+

      Aba ameze nk’indabo zo mu gasozi zirabya,+

      16 Ariko umuyaga wahuha zikavaho,

      Zikamera nkaho zitigeze zibaho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze