-
Kubara 20:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Hanyuma Mose na Aroni bahuriza Abisirayeli imbere y’urwo rutare, barababwira bati: “Mutege amatwi mwa byigomeke mwe! Murifuza ko tubakurira amazi muri uru rutare?”+
-
-
Kubara 20:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nyuma yaho Yehova abwira Mose na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye ngo mumpeshe icyubahiro imbere y’Abisirayeli, ntimuzajyana Abisirayeli mu gihugu nzabaha.”+
-
-
2 Samweli 12:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 None kuki wasuzuguye ijambo rya Yehova ugakora ibyo nanga? Uriya w’Umuheti wamwicishije inkota.+ Umaze kumwicisha inkota y’Abamoni,+ wafashe n’umugore we umugira uwawe.+ 10 None rero inkota ntizava mu muryango wawe+ kubera ko wansuzuguye, ugafata umugore wa Uriya w’Umuheti ukamugira uwawe.’ 11 Yehova aravuze ati: ‘nzaguteza ibyago biturutse mu muryango wawe.+ Nzafata abagore bawe ubireba, mbahe undi mugabo+ kandi azaryamana na bo ku manywa.+
-