ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 7:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nanjye nzareka Farawo akomeze kwinangira,*+ kandi nzakora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi mu gihugu cya Egiputa.+

  • Kuva 7:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova+ igihe nzakoresha imbaraga zanjye nkarwanya Egiputa kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.”

  • Kuva 9:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Ubu mba narakoresheje imbaraga zanjye nkaguteza icyorezo wowe n’abantu bawe, nkabamara ku isi. 16 Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 4:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Cyangwa hari abandi bantu Imana yagerageje gufata ngo ibagire abayo ikabakura mu kindi gihugu ikoresheje ibigeragezo, ibimenyetso, ibitangaza,+ intambara,+ ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye n’ibikorwa biteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa, namwe ubwanyu mubyirebera?

  • 2 Samweli 7:23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Mana warabakijije ubagira abantu bawe.+ Wabakoreye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ utuma izina ryawe ryubahwa.+ Wirukanye ibihugu n’ibigirwamana byabyo kubera abantu bawe, abo wacunguye ukabavana muri Egiputa.

  • Yesaya 63:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+

      Ari he Uwatandukanyije amazi imbere yabo+

      Kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze