-
Gutegeka kwa Kabiri 28:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+
-
-
Yosuwa 23:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ariko nk’uko Yehova Imana yanyu yabakoreye ibintu byiza byose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ibyago* byose yavuze kandi akabarimbura mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+ 16 Nimutubahiriza isezerano mwagiranye na Yehova Imana yanyu kandi mugakorera izindi mana mukazunamira, Yehova azabarakarira cyane+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+
-