27 Mu mwaka wa 37, igihe Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda yari yarajyanywe ku ngufu i Babuloni, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya 27, Evili-merodaki umwami w’i Babuloni yakuye Yehoyakini umwami w’u Buyuda muri gereza.+ Muri uwo mwaka ni bwo Evili-merodaki yabaye umwami.