ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:38, 39
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Muzarimbukira mu bindi bihugu+ kandi muzapfira mu gihugu cy’abanzi banyu mushire. 39 Abazarokoka muri mwe bazagerwaho n’imibabaro bari mu bihugu by’abanzi banyu+ bitewe n’ibyaha byanyu. Rwose, bazagerwaho n’imibabaro bitewe n’ibyaha bya ba papa babo.+

  • 1 Abami 9:7-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 nanjye nzirukana Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe.+ Kandi abantu bo mu bihugu byose bazasuzugura* Abisirayeli bajye babaseka.+ 8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 9 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa maze bakayoboka izindi mana bakazunamira kandi bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+

  • Zab. 79:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 79 Mana, abantu bigabije umurage wawe,+

      Banduza urusengero rwawe rwera,+

      Kandi bahindura Yerusalemu amatongo.+

  • Zab. 79:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Abaturanyi bacu baradusuzugura.+

      Abadukikije baraduseka kandi bakatumwaza.

  • Yeremiya 24:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ kandi mu duce twose nabatatanyirijemo,+ abantu bazabatuka, babasuzugure,* babaseke kandi babavume.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze