-
Gutegeka kwa Kabiri 7:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Amaherezo Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kujyamo kugira ngo mucyigarurire,+ azirukana abantu bo mu bihugu bituwe n’abantu benshi,+ ni ukuvuga Abaheti, Abagirugashi, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Ni abantu bo mu bihugu birindwi babaruta ubwinshi kandi babarusha imbaraga.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 7:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ntimuzashyingirane na bo. Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu banyu ntimuzabasabire abakobwa babo.+
-
-
1 Abami 11:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Umwami Salomo yakunze abandi bagore bo mu bindi bihugu benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Yashatse Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi, Abasidonikazi+ n’Abahetikazi.+ 2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo* kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda.
-