ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 34:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Uramenye ntuzagirane isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kuko igihe bazaba bakora icyaha basenga imana zabo* banazitambira ibitambo,+ hatazabura umuntu ugutumira maze ukarya ku gitambo cye.+ 16 Ibyo bizatuma abahungu bawe+ ubasabira abakobwa babo, kandi kuko abakobwa babo batazabura gusenga imana zabo, bazatuma abahungu bawe na bo basenga imana zabo.+

  • Kubara 25:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+ 2 Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Ntimuzashyingirane na bo. Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu banyu ntimuzabasabire abakobwa babo.+ 4 Kuko bazayobya abana banyu bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana,+ bigatuma Yehova abarakarira cyane, agahita abarimbura.+

  • 1 Abami 11:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Umwami Salomo yakunze abandi bagore bo mu bindi bihugu benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Yashatse Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi, Abasidonikazi+ n’Abahetikazi.+

  • 1 Abami 11:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Salomo amaze gusaza+ abagore be bayobeje umutima we, akorera izindi mana;+ kandi ntiyari agikorera Yehova Imana ye n’umutima we wose nk’uko papa we Dawidi yari ameze.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze