-
Matayo 13:18-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Noneho, nimwumve icyo umugani w’umuntu wateye imbuto usobanura.+ 19 Imbuto zatewe ku nzira, zigereranya umuntu wese wumva ubutumwa bw’Ubwami ariko ntabusobanukirwe, maze Satani*+ akaza akarandura izo mbuto zatewe mu mutima we.+ 20 Naho imbuto zatewe ku rutare, zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami agahita abwemera yishimye.+ 21 Ariko kubera ko ubwo butumwa buba butarashinze imizi mu mutima we, abumarana igihe gito, hanyuma yahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe n’ubwo butumwa, agahita acika intege. 22 Naho imbuto zatewe mu mahwa, ni wa muntu wumva ubutumwa bwiza ariko imihangayiko yo muri iyi si*+ no kwifuza ubutunzi,* bigapfukirana ubwo butumwa maze imbuto zatewe mu mutima we ntizere.+ 23 Imbuto zabibwe mu butaka bwiza, zo zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami akabusobanukirwa, maze imbuto zatewe mu mutima we zikera cyane, zimwe zikera 100, izindi 60, izindi 30.”+
-
-
Mariko 4:14-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “Umuntu wateye imbuto, agereranya umuntu ubwiriza ijambo ry’Imana.+ 15 Imbuto zatewe ku nzira zigereranya abantu bose bumva ijambo ry’Imana, ariko bamara kuryumva Satani akaza,+ akarandura izo mbuto zatewe mu mitima yabo.+ 16 Naho abagereranywa n’imbuto zatewe ku rutare, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye.+ 17 Ariko kubera ko iryo jambo ry’Imana riba ritarashinze imizi mu mitima yabo, ribagumamo igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe na ryo, bagahita bacika intege. 18 Hari izindi mbuto zatewe mu mahwa. Izo zigereranya abantu bumva iryo jambo ry’Imana,+ 19 ariko imihangayiko+ yo muri iyi si, kwifuza ubutunzi+ no kwifuza+ ibindi bintu, bigapfukirana iryo jambo ry’Imana maze imbuto zatewe mu mutima wabo ntizere. 20 Naho abagereranywa n’imbuto zatewe mu butaka bwiza, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera baryishimiye, maze imbuto zatewe mu mutima wabo zikera cyane, zimwe zikera 30, izindi 60, naho izindi zikera 100.”+
-