-
Matayo 14:14-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ageze ku nkombe abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ maze akiza abarwayi babo.+ 15 Ariko bigeze nimugoroba abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera aba bantu batahe, bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”+ 16 Ariko Yesu arababwira ati: “Si ngombwa ko bagenda. Ahubwo abe ari mwe mubaha ibyokurya.” 17 Baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri.”
-
-
Mariko 6:35-38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Ahantu turi nta bantu bahatuye kandi burije.+ 36 Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37 Nuko arabasubiza ati: “Ni mwe mugomba kubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati: “None se tujye kugura imigati y’amadenariyo* 200 tuyihe abantu bayirye?”+ 38 Arababwira ati: “Mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati: “Ni itanu n’amafi abiri.”+
-
-
Luka 9:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hanyuma butangira kwira. Za ntumwa 12 ziraza ziramubwira ngo: “Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu no mu biturage biri hafi aha, kugira ngo bishakire aho bacumbika n’ibyokurya, kuko aha hantu turi hataba abantu.”+ 13 Ariko arababwira ati: “Abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ Na bo baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri. Keretse ahari ari twe tugiye guhaha ibyokurya byahaza aba bantu bose.”
-